skol
fortebet

Uganda:Inzego z’umutekano zatahuye umugambi wo kwica Bobi Wine no gutwika Kampala

Yanditswe: Wednesday 25, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Muri Uganda, inzego zishinzwe umutekano zatahuye umugambi wateguraga wo kwica Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, kuri ubu uri muri 11 bahatanira kuyobora Uganda, ndetse no gutwika Umurwa Mukuru Kampala bikozwe n’itsinda ryiyise Magic 17 naryo ryinjiriwe ritabizi.

Sponsored Ad

Inzego z’umutekano zatahuye amakuru y’uyu mugambi mu masaha y’ijoro ku Cyumweru tariki 22 Ugushyingo ubwo zakoraga umukwabu udasanzwe, mu gikorwa cyarimo ab’ubutasi, abashinzwe kurwanya iterabwoba, abo mu ngabo zidasanzwe, igipolisi n’igisirikare, aho bigabye mu duce tunyuranye tugize Kampala.

Uko iperereza rigenda rijya mbere, abatawe muri yombi bavuga ko ku bijyanye no gutwika, hari hateganyijwe kwibasira ahari sitasiyo za esansi n’ahabikwa esansi (ibigega) mu Mujyi wa Kampala no mu tundi duce.

Mu hagombaga kwibasirwa harimo ku muhanda wa Entebbe nko kuri Mogas, Shell na Total. Ahandi ni ku muhanda wa Bombo na Jinja, Kyengera, Banda hari kuzatwikishwa amacupa y’imvange za Molotov (riraturika cyane ndetse ryagiye ryifashishwa akenshi n’abigaragambya mu gutwika ibintu binyuranye).

Umuvugizi wungirije wa polisi muri Kampala, Luke Owoyesigire yatangarije Chimpreports dukesha aya makuru ko bakoze umukwabu nyuma yo kumenya ko hari abateganya kuzarogoya ibikorwa by’amatora bikomeje kwitegurwa muri iki gihugu. Afande Owoyesigire ati:

Twageze mu duce dutandukanye nka Kawempe, Makindye na Mutungo. Twahasanze imihoro, amapine, esansi ziri mu majerekani n’ibindi byari bigambiriwe gukoreshwa mu bugizi bwa nabi.

Ibivugwa n’abafashwe byaciye igihugu umugongo

Abafashwe bavuga ko bari mu itsinda ryitwa Magic 17, bafite umugambi wo gutwika Kampala. Bavuga ko bose muri Kampala bagera ku 1,500 bakaba bakorana na Bobi Wine ariko bahujwe na Gordon Ssebbagala (umuhuza) bivugwa ko ubu yamaze gufatwa. Uruhande rwa Bobi Wine ntacyo ruratangaza niba hari aho ahuriye na Magic 17 nk’uko bivugwa. Chimpreports ntiyabashije kuvugana n’abashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza kwe.

Aba bafashwe ntihavugwa umubare wabo ariko ngo bari bafite ijambo ry’ibanga bakoresha (rikoreshwa kugira ngo hatagira undi utazi umugambi uri gucurwa uza kubyivangamo. Ubwo iyo uwubajijwe ukawuyoberwa, wahasiga n’ubuzima kuko uba uri intasi cyangwa bitakureba ukaba wamena ibanga. Iri riba rizwi n’abahuje umugambi gusa.), imikorere ihujwe neza ndetse n’ubuyobozi bwubakitse. Umwe mu bafashwe witwa Musa ati:

Twagombaga kwirinda kuvugana ku matelefoni. Kwari ugusiga ibyondo ahari purake za moto zacu. Tugahurira ahantu kamera zo ku muhanda zitatubona, ari nako tudakuramo kasike zacu ubundi tugakora inama nk’abategereje abagenzi. Ni uguhura mu matsinda ya babiri cyangwa bane gusa.

Guhimba ishimutwa rya Bobi Wine

Hari umugambi ko Bobi Wine yari kuzashimutwa amatora ya perezida azaba ku munsi ukurikiyeho, ni ukuvuga umunsi umwe mbere y’amatora. Ibi Bobi Wine na we yari yarigeze kubikomozaho ko hari abantu bashobora gutuma we ubwe atagera mu cyumba cy’itora.

Abo muri Magic 17 ngo bari barateguye ko bari kwihutira ku mbuga nkoranyambaga bagamije icengezamatwara, bakavuga ko Bobi Wine yashimuswe ndetse yishwe, bityo bigateza akaduruvayo mu gihugu.

Aba ngo kandi nyuma y’amatora, bari gukwirakwiza ku mbuga nkoranya mbaga nka Twitter, Facebook na Whatsapp amashusho ya Bobi Wine, yashimuswe, ari gukubitwa, akorerwa iyicarubozo n’abantu bambaye imyenda y’Ingabo za Uganda (UPDF) kandi atari ukuri. Bobi Wine ngo yari kuziyerekana nyuma amatora yararangiye, ibintu byaradogereye.

Ibi kandi ngo byari kuzaba imbarutso yo gutangiza imyivumbagatanyo mu Mujyi wa Kampala no mu bice nka: Mbale, Soroti, Jinja na Masaka bityo Leta ya Museveni ibintu bikayiyobera, ikaba yavanwaho na rubanda rwariye karungu nk’ibyabaye mu Barabu mu myaka ishize.

Magic 17 yasesewe itabizi n’abafite umugambi wo kwica Bobi Wine bya nyabyo

Amakuru avuga ko abo muri Magic 17 batari bazi ko bamaze guseserwamo n’abo mu mitwe y’iterabwoba ya kiyisilamu bakorera muri Congo-Kinshasa (ADF). Aba bavuga ko ari abajyanama ba National Unity Platform (NUP) ya Bobi Wine, ngo bo bari bifitiye undi mugambi bari gukoresha umubiri wa Bobi Wine, kwari ukumwica bitari ukubeshya, ubundi umubiri we bakawujugunya ku muhanda wo muri Kampala nk’uko bamwe mu bahaswe ibibazo babitangaje. Umwe muri bo ati:

Mu gihe bamwe mu bajyanama ba Bobi Wine bashakaga ko Bobi Wine yabeshya ko yashimuswe, ntabwo bari bazi uko umugambi wacu uko uteye. Bobi Wine yari kwicwa kugira ngo habe akavuyo noneho ibihugu by’amahanga bize gutabara, bikure Museveni ku butegetsi.

Hari amakuru ko abatera inkunga Magic 17 bari mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, Amerika na Australia nibo bari gufata iya mbere basaba LONI gutabara Uganda ari nako Museveni akurwa ku butegetsi.

Muri ako kavuyo kandi, Magic 17 yari yarabitse imihoro izifashishwa mu gutema abakunda NRM mu gace ka Buganda (ni rwagati mu gihugu) ari nako n’ingo zabo zitwikwa. Aba kandi ngo amagana yabo umwe yari kuzahabwa imitwaro 70 y’amashilingi ya Uganda (700,000) kugira ngo azitabire ibi bikorwa avuye mu bice binyuranye bya Uganda.

Ayo makuru yose yakangaranyije Perezida Museveni

Chimpreports itangaza ko Perezida Museveni yaguye mu kantu akimara kumva ayo makuru. Yasabye ko ahabikwa esansi na za sitasiyo harindwa ndetse ahantu nka Bwaise na Makindye hagashyirwa abatasi.

Kuri ubu, inzego z’umutekano zikomeje gukora iperereza ryimbitse ari nako zirinda ibikorwaremezo nk’uko Umuvugizi Wungirije wa UPDF, Lt. Col. Deo Akiiki abitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa