skol
fortebet

Uganda:Inzobere mu by’ubuvuzi zamaze amasaha agera kuri 20 ziri gutandukanya abana b’impanga bari bafatanye

Yanditswe: Wednesday 18, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Inzobere mu buvuzi muri Uganda zatandukanije impanga zari zifatanye mu gikorwa cyo kubaga cyamaze amasaha 20 mu bitaro bya Mulago National Referral Hospital mu murwa mukuru Kampala.

Sponsored Ad

Ku wa kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020, minisitiri w’ubuzima Ruth Aceng yavuze ko igikorwa cyo ku wa mbere tariki 16 cyerekanye ubwitange, akazi gakomeye n’imbaraga zakoreshejwe n’itsinda ry’inzobere.

Minisitiri w’ubuzima uhoraho, Diana Atwine, yavuze ko inzobere mu by’ubuvuzi zo muri Uganda zikomeje kwerekana ubudashyikirwa mu buvuzi bwihariye.

John Mark Mayanja Kasumba, Umujyanama mukuru w’Ibitaro bya Mulago yavuze ko impanga, Stella na Doris igikorwa cyo kuzitandukanya cyagenze neza ubu bakaba bafite ubuzima bwiza.

Kasumba yagize ati: "Impanga zombi zirimo kwitwara neza muri iki gihe, turabakurikirana amasaha yose".

Rosemary Byanyima, umuyobozi wungirije w’ibitaro bya Mulago, yasabye abagore batwite kwitabira kujya basuzumwa inshuro enye mbere yo kubyara kugira ngo bamenye ibibazo byose hakiri kare.

Aba bana babiri b’impanga bari baravutse bafatanye igice cyo ku mugongo kugeza ku kibuno.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa