skol
fortebet

Uganda:Umudepite wasabye ko igihugu cy’u Rwanda kivanwa mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba yatewe utwatsi

Yanditswe: Tuesday 10, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Ku Cyumweru taliki ya 8 Ukuboza 2019, Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda witwa Bernard ATIKU, mu ijambo rye bwite yasabye ko igihugu cy’u Rwanda kivanwa mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba.

Sponsored Ad

Bernard ATIKU mu itangizwa ry’imikino y’Inteko z’ibihugu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba ikinwa ku nshuro ya 10 i Kampala yasabye ijambo avuga ko u Rwanda nk’igihugu kidafite ikipe igihagarariye rukwiye kuvanwa mu muryango wa EAC.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga ubwo yari amaze kuvuga amagambo atangiza ku mugaragaro iriya mikino yatangiye tariki 7-18 Ukuboza 2019 i Kampala, nibwo ATIKU yafashe ijambo agaragaza icyifuzo cye.

Ni nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda n’iya Sudan y’Epfo zititabiriye iyo mikinoiri kubera i Kampala muri Uganda.

Aya magambo ya Depite ATIKU ntiyaguye neza Abadepite bo mu Rwanda mu Nteko ya EALA kuko nabo bahise bihutira kumusubiza ariko cyane cyane banenga icyifuzo cye bavuga ko kidakwiye ku muntu uri mu nteko y’igihugu.

Hon Fatuma Ndangiza yagize ati “Nk’Umudepite uhagarariye u Rwanda nababajwe n’amagambo y’Umudepite umaze kuvuga, amagambo yavugiye aho atagombye kuvugirwa, ntekereza ko imyaka 10 ishize haba imikino y’abagize Inteko ishinga Amategeko z’ibihugu, biri mu rwego rwo kugira umutima wo kwihuza, tukihuriza hamwe, ntabwo ari igihe cyo gutunga agatoki igihugu, nk’u Rwanda rufite ubushake bwo kubana n’abandi mu muryango, turi aha, na Ambasaderi w’u Rwanda yahahoze, nta wavuze ku by’uko ikipe y’u Rwanda ititabiriye imikino, ntekereza ko birenze ku mategeko.

Iyo tuvuga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, ntabwo bireba kimwe muri ibyo, bireba urujya n’uruza rw’abantu n’umutekano, sinshaka kubishyira muri politiki, turi mu mikino kandi dushyize hamwe ngo twubake imbaraga, ntekereza ko uriya Mudepite ibyo yavuze ari ku giti ke.”

Mme Hon Odda Gasinzigwa na we uhagarariye u Rwanda yababajwe n’amagambo ya Depite ATIKU, aho yavuze ko ibyo uriya Mudepita yavuze agaragaza ko asanga u Rwanda rwaranze kwitabira imikino ihuza Inteko zishinga amategeko kubera ibibazo politiki bihari, ndetse asaba ko ruvanwa muri EAC kimwe n’ibindi bihugu bititabira imikino, ko atari we ukwiye kuvuga biriya.

Ati “Nagira ngo mubwire ko we nk’Umudepite wa Uganda atari we ufite inshingano zo gufata umwanzuro, Inteko ya EALA ni yo ifite inshingano yo gutegura iyi mikino, igihugu kititabiriye kibigeza kuri EALA, kandi u Rwanda sirwo rwonyine rutitabiriye imikino na Sudan y’Epfo ntiyaje, no mu kindi gihe ibihugu hari ubwo bigira impamvu yo kutitabira.”

Gasinzigwa yavuze ko amagambo y’uriya Mudepite arimo gukomeza gushotorana, avuga ko ibyo yavuze yabikuye mu mutwe we.

EAC ngo ni umuryango uhujwe n’impamvu nyinshi, imikino ikaba agace gato cyane, bityo ngo ibyo Depite ATIKU yavuze ntaho bihuriye na gahunda yari itegeanyije. Abadepite b’u Rwanda ngo bagejeje ariya magambo ku nzego zibishinzwe.

Kuri uyu wa kabiri i Kampala hazabera inama ya 13 ya Biro y’aba Perezida b’Inteko ishinga Amategeko mu bihugu bya EAC, birashoboka ko bazanagaruka ku myitwarire y’uyu Mudepite ATIKU.

Kuva muri Gashyantare 2019 umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi, buri gihugu gishinja ikindi kubangamira umutekano wacyo.


Amb. Frank MUGAMBAGE ubwo yasohokaga mu Nteko inshinga Amategeko ya Uganda, uriya Mudepite yavuze ijambo rye Mugambage yamaze kugenda


Abadepite ba EAC bishimiye itangizwa ry’imikino ihuza Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu bya EAC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa