skol
fortebet

Uganda: Umugabo yarasiwe ku rugo rwa depite Zziwa arapfa

Yanditswe: Thursday 06, Apr 2017

Sponsored Ad

Depite Zzwiza
Umugabo uri mu kigero cy’ imyaka 20 y’ amavuko yarasiwe ku rugo rwa Margaret Zziwa wahoze ari umuyobozi Inteko ishinga amategeko y’ Umuryango w’ Afurika y’ iburasirazuba EALA arapfa.
Umuvugizi wa polisi ya Uganda ikorera mu mujyi wa Kampala, Emilian Kayima yavuze ko uwarashwe yitwa Musa Karenge.
Asobanura uko byagenze Kayima yavuze ko ahagana mu saa saba z’ igicuku kuri uyu wa 6 Mata 2017, abantu batatu bateye urugo rwa Depite Zziwa, hanyuma ubwo polisi yageraga kuri urwo rugo mu (...)

Sponsored Ad

Depite Zzwiza

Umugabo uri mu kigero cy’ imyaka 20 y’ amavuko yarasiwe ku rugo rwa Margaret Zziwa wahoze ari umuyobozi Inteko ishinga amategeko y’ Umuryango w’ Afurika y’ iburasirazuba EALA arapfa.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda ikorera mu mujyi wa Kampala, Emilian Kayima yavuze ko uwarashwe yitwa Musa Karenge.

Asobanura uko byagenze Kayima yavuze ko ahagana mu saa saba z’ igicuku kuri uyu wa 6 Mata 2017, abantu batatu bateye urugo rwa Depite Zziwa, hanyuma ubwo polisi yageraga kuri urwo rugo mu bikorwa byo gutanga ufasha abo bantu bagasumira abapolisi bashaka kubakubita inyundo.

Yagize ati “Uyu munsi ku wa Kane, tariki 6 Mata 2017, abantu batatu bikekwa ko ari abanyabyaha bagabye igitero ku rugo rwa Hon. Margret Zziwa, wahoze ari umuyobozi wa EALA, ahitwa Kakerenge mu karere ka Wakiso hagati ya saa 1:00 na saa 2:00 z’ igitondo. Umwe yarashwe agwa mu nzira ajyanywe ku bitaro”

Kayima yakomeje avuga ko ubwo polisi yahageraga igiye gutanga ubufasha umwe muri abo bantu yagerageje gukubita polisi inyundo polisi ikamurasa agashyiramo umwuka ajyanywe kwa muganga.

Polisi ivuga ko umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Mulago. Hanyuma iyo nyundo ikaba ifitwe na polisi.

Dail monitor yatangaje ko ibi bibaye nyuma y’ umunsi umwe, undi mugabo arasiwe ku rugo rw’ umuturage mu nkengero z’ umujyi wa Kampala.

Polisi ya Uganda yasabye umuntu wese kwihutira gutanga amakuru igihe cyose hari umuntu iketseho ubwicanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa