skol
fortebet

Uganda: Umupolisi yafashe ku ngufu umukobwa wiga mu mashuli abanza wari umuzaniye ikirego

Yanditswe: Monday 20, May 2019

Sponsored Ad

Umupolisi ukorera mu gace kitwa Lugazi muri Uganda, afunzwe akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa wiga mu mashuri abanza ufite imyaka 13 y’amavuko.

Sponsored Ad

Uyu mupolisi wakoze aya mahano kuwa 13 Gicurasi 2019, yatawe muri yombi mu ibanga nyuma yo gusambanyiriza uyu mwana w’umukobwa ku biro bya polisi nkuko ikinyamakuru Chimpreports kibitangaza.

Uyu mwana w’umukobwa bivugwa ko yitwa Karungi, wasambanyijwe atuye mu gace ka Kitega, mu kagari ka Lugazi mu Karere ka Buikwe mu gihugu cya Uganda.

Nkuko raporo ya polisi ibivuga, uyu mwana w’umukobwa yafashwe ku ngufu n’uyu mupolisi, agiye ku biro bya Police kurega bamwe mu bana bigana bamusagarira bashaka kumufata ku ngufu.

Uyu mupolisi yumvise ikirego cy’uyu mwana arangije amusaba ko bajyana mu cyumba akamusobanurira neza uko byagenze,bahageze aramusambanya.

Ubwo uyu mupolisi yarimo asambanya uyu mwana ku ngufu,yafashwe na bagenzi be babonye amaraso kuri matola kandi amashuka yanduye barabifata kugira ngo byifashishwe mu iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa