skol
fortebet

Uganda:Umuriro wabuze mu gihugu cyose Perezida Museveni agiye kuvuga Ijambo

Yanditswe: Wednesday 15, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’ikigo cya Uganda gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi kitwa Uganda Electricity Generation Company Lt (UEGCL) bwatangije iperereza ku cyatumye amashanyarazi agenda mu gihugu cyose mbere gato y’uko Umukuru w’Igihugu ageza ijambo ku baturage.

Sponsored Ad

Umuriro wagiye hafi mu gihugu

Ijambo rya Perezida Yoweri Museveni ryabanje gukererwaho iminota 30, rigiye no gutangira umuriro uba urabuze.

Byabaye ngombwa ko ryimurirwa kuri uyu wa Kabiri taliki 14, Mata 2020.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Uganda gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi kitwa Uganda Electricity Generation Company Ltd, witwa Simon Kasyate avuga ko iperereza ryatangiye kuri uyu wa Kabiri bareba icyateye umuriro ku bura.

Ati: “Kugeza ubu nta kintu turamenya cyatumye umuriro ubura mu gihugu hose, turatangiza iperereza tumenye icyabiteye.”

Ubwo iyi nkuru yandikwaga Perezida Museveni yarimo gutambutsa ijambo rye rivuga uko Covid-19 ihagaze mu gihugu ke.

Yagarukaga ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus muri Uganda, Perezida Miseveni yemeje ko igihe cyo kuguma mu rugo (Lockdown) cyongereweho indi minsi 21 ndetse abari muri Uganda bakaba basabwe kibahiriza amabwiriza yashyizweho mu kurwanya iki cyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa