skol
fortebet

Umubikira aratwite, ngo byatewe no kurya amabya menshi y’ ibimasa

Yanditswe: Sunday 22, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umubikira witwa Mary-Gertrude wo muri kiliziya Gatolika ukomoka muri Leta ya Colorado atwite inda avuga ko yatewe no kurya amabya y’ibimasa menshi aho yariye agera ku biro bitanu byose ku munsi umwe.

Sponsored Ad

Uyu mubikira ubu arikuzuza imyaka 61, akaba ayemeza ko ayigejejeho akiri isugi.

Mary-Gertrude mu kwezi kwa 8 uyu mwaka yakoze amasengesho yo kwiyiriza ubusa asoje amasengesho arya ibiryo byinshi cyane. Ni ibiryo byitwa ‘Rockie Mountain oysters’ byamuryoheye cyane bituma arya ubudahagaruka.

Agira ati “Ni ibiryo byitwa Oysters biba bimeze nk’ inkoko itekanye n’ifiriti, nariye amasahane atandatu numva ntarahaga”

Nyuma y’ amezi make yatangiye kumva afite iseseme, anaribwa mu nda ajya kwa muganga. Muganga yamubwiye ko atwite kandi ko arwaye indwara yitwa ‘rectovaginal fistula’.

Bibaye ari ukuri uyu yaba abaye umugore wa mbere usamye muri ubu buryo.

Ati “Dogiteri yambwiye ko nasamye bitewe no kurya ibiro 5 by’ amabya y’ ikimasa, njye ntekereza ko ari igihano Imana yampaye kubera ubusambo bwanjye”.

Uyu mubikira nta kimenyetso afite cy’ uko yaba yarakoze imibonano mpuzabitsina. Hashyizweho itsinda ry’ abihaye Imana rishinzwe kugenzura imyitwarire ye nk’ uko byatangajwe na World Daily News Report.

Ibitekerezo

  • noneho azabyara ikimasa?
    ibi ntibishiboka kbsa

    bishaste kuvugako azaba abyaranye nikimasa?hhhhhh ntibakatujijishe

    Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa.Ntabwo Inka zishobora kubyarana n’abantu.Kuba muli Gatolika abapadiri n’ababikira bakora icyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo Gatolika ivuga ko Petero ari Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi ni Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC. Nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa