Umugabo uhabwa amahirwe menshi yo gusimbura perezida Nkurunziza yamenyekanye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 August 2019 Yasuwe: 5745

Mu gihe habura igihe gito kugira ngo amatora mu Burundi abe,benshi bakomeje kwibaza uzaserukira ishyaka rya CNDD FDD aho bivugwa ko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru I Burundi,Hon.Reverien Ndikuriyo ariwe ushobora kumusimbura.

Kuva mu mwaka wa 2016, Hon.Reverien Ndikuriyo akomeje kuzenguruka Uburundi aganiriza abaturage kugira ngo atahe imitima yabo nabo bamuhundagazeho amajwi muri aya matora.

Nkuko amakuru aturuka mu Burundi abitangaza, Hon.Reverien Ndikuriyo ari mu bari hejuru mu bashobora gutangwa na CNDD FDD nk’umukandida mu matora ya perezida ya 2020,we n’abandi barimo Bunyoni,Denise Nkurunziza na Evariste Ndayishimiye.

Perezida Nkurunziza na Hon.Reverien Ndikuriyo basanzwe ari inshuti cyane kuko muri 2015 ari mu bantu bamaganye bivuye inyuma imyigaragambyo yamaganaga manda ya 3 ya Nkurunziza ndetse ari mu mutwe w’aba gabo begereye cyane perezida Nkurunziza witwa Mutama 1.

Hon.Reverien Ndikuriyo yumvikanye kenshi asaba inzego z’umutekano guha isomo abashakaga guhirika ubutegetsi bwa CNDD FDD.

Hakomeje gukwirakwizwa ibihuha bivuga ko Nkurunziza ashobora kwivuguruza akongera kwiyamamaza gusa we avuga ko Imana yo mu ijuru yamuvugishije imusaba kutaziyamamaza muri 2020.



Hon.Reverien Ndikuriyo niwe uhabwa amahirwe yo kuzasimbura Nkurunziza

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Amina

    uyu mutipe ni demobi,abarundi benshi baramukunda kuko arakaze cyane ntabyo kurya iminwa imbere ya haduyi, anayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, yatumye abakinnyi benshi bari baranze gukinira uburundi bagaruka gukinira igihugu cyabo no mubihe bigoranye by’ubukene. kuba yasimbura Nkuruyi birashoboka cyane.nawe yarasiwe kurugamba agenda acumbagira nka sebuja. imyaka 10 mw’ishyamba barikumwe.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Abanyeshuli bava muri Congo biga mu Burundi ngo bari gufungwa ku...

Abanyeshuri bava muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo biga i...
23 September 2019 Yasuwe: 1966 0

EAC:U Burundi bugiye kujyanwa mu nkiko

Ihuriro ry’Imiryango ya sosiyeti sivili mu Karere k’Africa y’Uburasirazuba...
23 September 2019 Yasuwe: 1442 0

Kenya: Igikuta cy’ishuli ryagwiriye abanyeshuli abagera kuri 7 bahasiga...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere,igikuta cy’ishuli ryo mu mujyi wa Nairobi...
23 September 2019 Yasuwe: 784 0

Tanzania:Umugabo w’umunyamerika yarohamye mu mazi arimo gusaba umukunzi we...

Umunyamerika Steven Weber ukomoka muri Louisiana, yarohamye mu mazi ubwo...
22 September 2019 Yasuwe: 5136 2

Hahishuwe ibintu bitangaje utemerewe gukora cyangwa kuvuga mu gihe wasuye...

Guhura n’umwamikazi w’u Bwongereza ndetse n’abagize umuryango w’ibwami bifatwa...
22 September 2019 Yasuwe: 3300 2

FARDC yashinyaguriye FDLR iri mu cyunamo cy’umuyobozi wayo baherutse...

Umuyobozi w’umutwe wa FDLR Byiringiro Victor yasohoye itangazo rivuga ko...
21 September 2019 Yasuwe: 6823 1