skol
fortebet

Umugabo wahinduye ikamyoneti ye urugo, ayubakamo ibyumba bitatu yateje ururondogoro hose

Yanditswe: Saturday 08, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umugabo wo muri Ethiopia witwa Abinet Tadesse, yubatse inzu mu ikamyoneti ye yakundaga, ayikoramo igorofa y’ibyumba bitatu ifite ibyo akeneye byose kugira ngo abeho neza.

Sponsored Ad

Inzu nshya ya Abinet Tadesse igizwe n’ibyumba bitatu byo kuraramo, ibyumba bibiri byo kuruhukiramo, ubwiherero butatu na balkoni nini.

Kuri Tadesse, kuba mu nzu yiyubakiye ni ikintu kinini kuko bimuha ihumure n’ibyishimo, ati:

Nishimiye cyane gushyira mu bikorwa ibitekerezo byanjye no kubishora mu mutungo wanjye nkabivanamo inzu yo kubamo. Nta byishimo biruta kubaho mu byo wiyubakiye ubwawe.

Irebere nawe ibyumba bitatu byo kuraramo, ibyumba bibiri byo kuruhukiramo, ubwiherero butatu – hanyuma urebe niyo balkoni ! Umunyetiyopiya Abinet Tadesse yakundaga ikamyo ye, kandi yari akeneye n’aho aba. Igisubizo rero cyari gisobanutse 🏡🚚

Uyu mugabo w’udushya ubu ntagikeneye guhangayikishwa n’umutwaro uzanwa no kudatunga inzu.

Aganira na BBC Gahuzamiryango, uyu mugabo yatangaje ko yabonye imbaraga zatewe n’ingeso yari afite yo kurira mu gikamyoneti cye avuga ko noneho ubu ashobora kugenda neza kandi mu nzu ye. Ati:

Nkunda kurya no kumara umwanya mu modoka yanjye. Nibyo byanteye inkunga yo kubaka inzu kuri iyi kamyoneti.

Abinet Tadesse yatangaje ko imirimo yo kubaka itari yoroshye kuko byamutwaye imyaka itatu yose yo kuyishinga akayuzuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa