skol
fortebet

Umugabo wari wasinze yanyereye agwa ku cyuma kimujomba mu maso [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Jun 2018

Sponsored Ad

Umudage w’imyaka 64 utavuzwe amazina yahuye n’uruva gusenya ubwo yavuye mu kabari yasinze cyane ageze mu rugo aranyerera agwa ku cyuma cy’ipanu kimwinjira mu mutwe hafi no kugera ku bwonko.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wari wasinze yinjiye mu gikoni avuye mu kabari aranyerera agwa ku cyuma umuntu afataho ku ipanu kimujomba mu isura hafi y’ijisho kirinjira kigera hafi y’ubwonko ku bw’amahirwe ntiyapfa.

Nubwo yahuye n’aka kaga,uyu mugabo yirwanyeho ahamagara polisi, ubutabzi bumusanga mu rugo rwe amerewe nabi cyane.

Uyu mugabo utuye ahitwa Karlsruhe mu Burengerazuba bw’Ubudage,yamaze amasaha menshi avurwa n’abaganga b’inzobere,babasha kumukuramo iki cyuma cy’ipanu cyamwinjiyemo ndetse batuma abasha kongera kureba cyane ko iki cyuma cya santimetero 10 cyamwinjiyemo hafi y’ijisho rye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa