skol
fortebet

Umugabo yafungiranye umugore we mu bwiherero amukekaho icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe: Tuesday 10, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Lithuania, umugore wafungiranwe mu bwiherero n’umugabowe kubera ko yamukekagaho coronavirus yagombye kwitabaza polisi kugirango ibashe gukemura icyo kibazo.

Sponsored Ad

Uyu mugore ngo akigera mu rugo avuye hanze, yabwiye umugabo we ko ashobora kuba yamaze kwandura icyorezo cya coronavirus nyuma yo kuvugana n’umuntu wari wari uturutse hanze mu kindi gihugu cyamaze kwibasirwa n’iki cyorezo.

umugabo we ndetse n’abana ntibazuyaje, ubwo umugore yajyaga mu bwiherero bahise bamufungiranamo banga kumufungurira, nuko umugore agomba kwitabaza polisi.

Umuvugizi wa polisi mu magambo ye abwira AFP yagize ati:“Twamenye ko umugabo ndetse n’abana be babiri banze ko umugore akaba na nyina wabo asohoka mu bwogero nyuma yuko uwo mugore ababwiye ko yahuye akanasuhuza umuntu ushobora kuba afite coronavirus.”

Polisi ikamara gutabazwa, yaraje muri urwo rugo isanga ntahoterwa uwo mugore yakorewe nuko uwo mugore nawe ntiyagorana niko guhita polisi ihamagaza imodoka itwara abarwayi imutwara kwa muganga.

Amakuru akomeza avuga ko uwo mugore akimara kugera kwa Muganga yaje gusuzumwa basanga atigeze yandura coronavirus. Muri iki gihugu cya Lithuania gituwe na miliyoni 2.8 ni umuntu umwe bivugwa ko yamaze kwandura iki cyorezo

Uyu muntu bivugwa ko ariwe ufite coronavirus, ngo ni umuturage uheruka mu mujyi wa Verona mu majyarugu y’igihugu cy’Ubutariyani ahazahajwe n’iki cyorezo ku mugabane w’Uburayi wose.

Kugeza ubu iki cyorezo ku isi yose cyimaze guhitana abasaga ibihumbi 3383 aho abenshi muribo ari abo mu gihugu cy’ubushinwa aho cyahereye, ni mu gihe abamaze kucyandura barenga ibihumbi 110000 ku isi yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa