skol
fortebet

Umugabo yahisemo kureka umugore we aryamana n’umukobwa yibyariye

Yanditswe: Tuesday 10, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Uganda, umugore witwa Mariam Nagudi utuye mu Karere ka Mbale, ashinja umugabo we, Sheikh Abdul Karimu Ssemakula, kumwirengagiza akadukira umukobwa we w’imyaka 17 y’amavuko, ku buryo byageze aho basigaye baryamana.

Sponsored Ad

Nkuko bitangazwa na Nile Post dukesha aya makuru, ngo Sheikh Ssemakula yabanje kugurira uyu mwana w’umukobwa impano zitandukanye, kumusohokana, ndetse akaba aherutse no kumugurira telefone igezweho ya Smart Phone kandi umugore we nta n’intoya afite.

Ibi ngo byatumye umuryango ukena ku buryo udashobora kubona n’ibyangombwa bya buri munsi bikenewe mu rugo.

Mu kwiregura, Sheikh Ssemakula avuga ko ibyo yakoreye umukobwa we kwari ukumwereka urukundo rwa kibyeyi ndetse no kumurinda abasore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa