skol
fortebet

Umugabo yakatiwe imyaka 244 azira gusambanya umwana we w’ ukwezi kumwe

Yanditswe: Sunday 14, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Patricio Medina w’imyaka 27 ukomoka muri USA,muri leta ya Texas,yakatiwe igifungo cy’imyaka 244 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa wari umaze ukwezi avutse akamuvuna bimwe mu bice bye by’umubiri birimo imbavu.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yahamwe n’ibyaha birimo gusambanya uyu mwana,kumuvuna imbavu ndetse no gushyira ubuzima bwe mu kaga cyane ko yamwangije bikomeye.ibi byaha byose bihanishwa igifungo gikabakaba imyaka 80.

Nyina w’uyu mwana yahagaye polisi nyuma yo gusanga umwana we yavunitse niko gukora iperereza basanga uyu mugabo ariwe wamufashe ku ngufu cyane ko yasanzwe mu nzu ndetse bamupimye bamusanga yanyoye imiti yongera imbaraga yitwa methamphetamine.

Madina avuga ko yazunguje uyu mwana we ndetse amufashe mu mbavu n’amaguru byayaviriyemo kuvunika gusa yemeje ko yabitewe n’uburakari yari afitiye umugore we cyane ko bari bashwanye.

Uyu mugabo yasigaranye uyu mwana ubwo nyina witwa Lisa Montoya yari yamutaye,niko kumwangiza bikomeye abitewe n’umujinya.

Urukiko rwafunze uyu Medina ndetse ruhana bikomeye nyina w’uru ruhinja witwa Lisa Montoya kuba yaratereranye uyu mwana we bigatuma yangizwa na se.

Uyu mugabo yahamwe n’ibi byaha muri Werurwe uyu mwaka,nyuma yo kwitaba urukiko rwo muri Texas.

Ibitekerezo

  • This is foolish and stupid.Gusambanya umwana wawe??Ubusambanyi nicyo cyaha kizarimbuza abantu benshi kurusha ibindi byaha.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa