startimes

Umugabo yakatiwe n’urukiko azira ko yibye ibendera ry’abaryamana bahuje ibitsina ryari rimanitse ku rusengero[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 23 December 2019 Yasuwe: 941

Umucamanza yakatiye igifungo cy’imyaka 15 umugabo ushinjwa kwiba ibendera ry’abahuza ibitsina babisangiye ryari ku rusengero rwabo ruri hafi y’akabari k’abakobwa babyina bambaye ubusa muri Amerika.



Adolfo Martinez w’imyaka 30 yaganiriye n’abanyamakuru ari muri Gereza avuga ko ari we yatwaye iryo bendera ryari ku rusengero rwa Ames United Church of Christ kubera urwango afitiye abahuza ibitsina babisangiye.

Mu kwezi gushize, Martinez yashinjwe ibyaha by’urwango,guhohotera, no gusubira ibyaha.

Icyaha ashinjwa yagikoze mw’ijoro ryo ku wa 11 ukwezi kwa gatandatu mu mujyi wa Ames, mu ntara ya Iowa.

Police ivuga ko ibyo byaha yabitangiriye ahitwa Dangerous Curves, aho abapolisi bahamagawe babwiwe ko hari umugabo warimo abatera ubwoba.

Amaze kuva aho yahise yinjira mu rusengero abo bantu bahuza ibitsina babisangiye basengeramo amanura ibendera ryabo arita mumuhanda avuga ko yanasenya ako kabari Uyu mugabo yarafashwe anemera ko yakoze ibi byaha.Yabwiye televiziyo KCCI ati: “Numva ntakibazo kuri nge gukora ibyo kuko yari imigisha ivuye ku Mana ati nakoze ibyo kuko ndwanya abatinganyi ,muyandi magambo nashwanyuje icyo bishimiraga“.

Umupasiteri w’urwo rusengero, umugore witwa Eileen Gebbie avuga ko ahuza igitsina n’abo bagisangiye, avuga ko ibyaha byakozwe na Martinez biterwa n’urwango abafitiye.

Martinez amaze gufatwa mu kwezi kwa 11, Madamu Gebbie yabwiye ikinyamakuru Des Moines Register ati:

“Maze kubona kenshi ko abantu bo muri kano karere ka Ames batajyana n’iterambere nk’uko benshi babyibaza, kandi hariho abantu benshi cyane bakiri inyuma”.

Umucamanza Jessica Reynolds avuga ko Martinez ari we muntu wa mbere muri ako karere uciriwe urubanza rw’ibyaha bivuye ku rwango.

“Ukuri kubabaje ni uko hari abantu barwanya abandi bakabakorera ibibi kubera ivangura rishingiye ku ruhu, igitsina cyangwa bijyanye n’ibyo bemera ku byerekeye guhuza ibitsina”.

“Iyo rero ibyo bigeze, ni ngombwa ko twebwe nk’ababanyagihugu duhaguruka kugira ngo abashinjwa ibyo byaha bahanwe”.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yarokotse urupfu nyuma yo gufatwa ari gusambana n’umugore...

Muri Kenya, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, akaba ari umukozi wa West...
11 July 2020 Yasuwe: 2785 0

Umugore yahuye n’ibizazane ubwo umugbo we yamwitiranyaga n’inzoka

Mu gihugu cy’Ubwongereza, umugabo utaratangarijwe amazina yavunnye ikirenge...
10 July 2020 Yasuwe: 3877 1

Reba inkuru yakoze ku mutima abantu benshi y’umugabo n’umugore b’abasazi...

Umugabo witwa Olaide Olakiitan Oluwayemisi yatangaje uburyo yakozwe ku...
10 July 2020 Yasuwe: 11247 2

Umugore waguwe gitumo n’umugabo we arimo asambana na Pasiteri yatinyutse...

Jane Omwaga, umugore wo muri Kenya waguwe gitumo n’umugabo we ubwo yari...
10 July 2020 Yasuwe: 15018 1

Abarinda Perezida Kenyatta basabwe kurekera gukoresha ibiyobyabwenge

Umuyobozi mukuru w’itsinda rishinzwe kurinda umutekano wa Perezida Uhuru...
9 July 2020 Yasuwe: 2852 0

Umugabo yatse gatanya kubera ko umugore we yavuze ko Ronaldo arenze...

Umugabo n’umugore bitwa Arsen na Lyudmila bakundanye mu gikombe cy’Isi 2002...
9 July 2020 Yasuwe: 1735 0