skol
fortebet

Umugabo yari yiteguye kurongora umugore wa 4 umuhungu we atorokana inka zari zatoranijwe nk’igiciro cy’umugeni

Yanditswe: Wednesday 14, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhungu w’imyaka 17 ukomoka mu ntara ya Tana River County, muri Kenya, yadobeje gahunda ya se yo gushaka umugore wa kane nyuma yo guhungana inka zatoranijwe nk’igiciro cy’umugeni.

Sponsored Ad

Se w’uwo muhungu, Mzee Ramadhan Mohammed wo mu mudugudu wa Titila, yari agiye gushyingiranwa n’umwangavu ufite imyaka 17 ariko bivugwa ko yahise arwara nyuma yo kumenya ko umuhungu we yazimiye akajyana n’amatungo yari yatoranijwe nk’igiciro cy’umugeni.

Mbere yo gutorokana ayo matungo (inka), uyu muhungu w’umwangavu yari yatonganye na se ku gitekerezo cye cyo gushaka umugore wa kane, dore ko se nawe yari yanze kumuha uburenganzira bwo gushaka. Murumuna w’uyu muyangavu waganiriye n’ikinyamakuru Saturday nation, yagize ati:

Murumuna wanjye yagiye amenyekanisha umugeni we ashaka kurongora, ariko bigaragara ko data akunda ubwoko bw’abagore ashaka ko dushyingiranwa, bityo akomeza kwanga amahitamo yacu.

Ntabwo twagize ijoro ry’amahoro ku Cyumweru; bombi bafatanye mu muhogo, ku buryo data yahise amwihakana amubwira ko atakiri umwana we.

Uyu muvandimwe we muto yavuze ko uwo muhungu w’imyaka 17 utaravuzwe izina yavuye mu rugo nyuma yo gutongana na se, ariko agaruka mu ijoro ryo ku wa kabiri, afungirana se mu nzu mbere yo gutorokana n’inka zagenwe nk’igiciro cy’umugeni se yagombaga kurongora.

Umusaza Mzee Titila yabyutse amenya ko yari afungiranye imbere mu nzu, atangira gutaka avuza induru. Nyuma yaje kwitura hasi ata ubwenge ubwo bamubwiraga ibyabaye nuko ajyanwa mu bitaro.

Kuva icyo gihe, kuri ubu yasezerewe ariko aracyatungurwa, kandi nta kindi ari kurya usibye kunywa amata nk’uko bene wabo babitangaza. Ubukwe bwe bwari buteganijwe nabwo bwahagaritswe mu gihe abasore bo mu baturage boherejwe gushakisha umuhungu we n’amatungo yatorokanye.

Ibitekerezo

  • Ntibavuga umuhungu w’umwangavu bavuga ingimbi sha.naho uyu mwana yarakoze ndamushimye

    Mukosore nta muhungu w’umwangavu ubaho=ingimbi(umaze kugimbuka)

    Ariko buriya ntimwajya mukora editing kweli? Muti umusaza utuye mu mudugugudu wa Titila, hasi muti mzee Titila! Muti umuhungu ufite imyaka 17, hasi mutangira kugenda mumwita umwangavu! Mujye mugerageza namwe mumenye ibyo mwandika rwose!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa