Umugabo yashyize hanze urutonde rw’abagore yaryamanye nabo,amazina,inshuro n’aho baherereye bituma yitwa umunyabigwi
Yanditswe: Monday 15, Jun 2020
Umugabo yiswe umunyabigwi nyuma yuko agiye ku mbuga nkoranyambaga maze agashyiraho amazina y’abakobwa amaze kuryamana nabo, inshuro baryamanye ndetse n’aho baherereye.
Uyu musore utaramenyekana amazina ye y’ukuri yashyize ku rukuta rwe rwa facebook urupapuro ruriho amazina y’abakobwa bagera kuri 20 maze agenda yandikaho inshuro bakoranye imibonano mpuzabitsina n’aho bakomoka.
Kasoa, Teshie, Gbawe, Tesano, Odordor n’ahandi ni tumwe mu duce bamwe mu bakobwa baryamanye bakomoka.
Igaragazwa ry’uru rutonde ryatangaje abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi, bamwe mu bagabo ntibatinya no kumwita ‘umunyabigwi’.
Umugabo yashyize kuri facebook urutonde rw’abagore yaryamanye nabo, amazina n’inshuro
Ibitekerezo
Puuu! Nta mugabo umurimo ni ikirumbo.
Ni IKIBWA! Ni umunyabigwi mu bubwa!