skol
fortebet

Umugabo yavuze ko yafatiye ku ngufu mu bwiherero umwana w’imyaka 7

Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yemereye urukiko ko yafashe ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko amufatiye mu bwiherero bwa resitora mu mwaka ushize.

Sponsored Ad

Ku munsi wa mbere w’urubanza rwe mu mujyi wa Pretoria, Nicholas Ninow yanemeye icyaha cyo gutunga ibiyobyabwenge.

Nyuma yo gufatwa ku ngufu k’uwo mwana w’umukobwa, hatangijwe igikorwa cyo ku rubuga rwa internet cyo gufasha mu kuvuza no kugarurira ubuyanja uwo mukobwa.

Ibikorwa byinshi byo mu gihe cya vuba gishize by’ihohotera ryo mu ngo - birimo n’ifatwa ku ngufu n’iyicwa ry’umunyeshuri Uyinene Mrwetyana w’imyaka 19 ryabereye i Cape Town - byatumye habaho imyigaragambyo mu gihugu.

Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo yasezeranyije ko azaharanira ko hashyirwaho ibihano birushijeho gukara ku bafata abagore n’abakobwa ku ngufu ndetse no ku bicanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa