skol
fortebet

Umugabo yishwe na coronavirus nyuma yo kwanduza abarenga 100 mu bukwe bwe

Yanditswe: Friday 03, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cy’Ubuhinde, umugabo w’imyaka 30 wagaragazaga ibimenyetso bya coronavirus, yapfuye nyuma y’iminsi ibiri gusa akoze ubukwe asiga yanduje abagera 100 mu bari bitabiriye ubukwe bwe.

Sponsored Ad

Abo mu muryango w’uyu mugabo babwiye ibinyamakuru byo mu Buhinde ko yiyumvagamo ibimenyetso bya coronavirus ndetse anabimenyesha umuryango we ko yumva atameze neza gusa ntibabasha kumwumva. Umwe mu baturage waganiriye na Indian Express yagize ati:

Umuryango we wamubwiye ko utamwemera kwirengera igihombo cy’amafaranga wamaze gushora mu myiteguro y’ubukwe bwe.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu mugabo apfuye nta suzumwa na rimwe yakorewe.

CBS Newsroom yanditse iyi nkuru ivuga ko umuhango w’ubu bukwe, wari witabiriwe n’abagera kuri 350, ni inshuro zirindwi z’abo Leta y’u Buhinde yemeje ko bagomba kwitabira ikirori nk’iki kuko ubusanzwe ubukwe butemerewe kurenza abantu 50.

Mu bantu 300 babashije gupimwa, abarenga 100 muri bo basanganywe coronavirus ndetse bakaba biganjemo abari abashyitsi b’imena n’abo mu miryango y’uyu mugabo wapfuye.

Umuyobozi w’Umujyi ibi byabereyemo,Chiranjeev Pandey,yabwiye Indian Express ko aka gace kahise gashyirwa muri ’Guma mu rugo’ mu rwego rwo kwirinda gukomeza gukwirakwiza indwara. Yagize ati: “Icy’ibanze twakora ni ugufunga ingendo n’amahuriro y’abantu”.

Haracyari ukunyuranya ku mibare y’abanduriye muri ubu bukwe kuko nk’ikinyamakuru Business Today kivuga ko abanduriye muri uyu muhango ari 95 mu gihe Indian Express cyo kivuga ko imibare imaze kugera ku bantu 113,gusa impande zombi zivuga ko umugeni atari mu banduye.

Ubuhinde ni ubwa kane ku isi mu bihugu byazahajwe n’icyorezo cya coronavirus, aho abasaga 585,441 bamaze kwandura naho 17,000 bakaba naramaze guhitanwa n’iki cyorezo nk’uko bigaragazwa na Kaminuza ya Johns Hopkins.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa