skol
fortebet

Umuganga wateraga abagore intanga ze batabizi yahagaritswe n’urwego rugenzura abaganga[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 01, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Urwego rugenzura abaganga muri Canada rwambuye icyangombwa cyo gukora umuganga wakoreshaga intanga ze bwite mu gufasha abagore bafite ibibazo byo kubyara.

Sponsored Ad

Inama y’abaganga bo mu ntara ya Ontario itangaza ko ibikorwa byakozwe na Dr Norman Barwin “birenze kwitwa bibi gusa”.

Urwego rugenzura abaganga kuva mu 2016 rwatangiye iperereza ku byo uyu muganga yashinjwaga.

Uyu muganga, ubu uri mu zabukuru, yatangiye gukekwaho ibi kuva mu myaka ya 1970 aho yavuriraga mu mavuriro agera kuri abiri muri Ontario.

Kuwa kabiri, Dr Steven Bodley uri mu nteko y’inama y’abaganga yavuze ko ‘bibabaje’ kuba ibyakozwe na Dr Barwin igihano cyonyine bo bamufiteho ari ukumwambura uburenganzira bwo kuvura.

Dr Barwin, ubu ufite imyaka 80, ntabwo yigeze yitaba inama ngenzuramyitwarire y’inama y’abaganga muri Canada, akaba yari ahagarariwe n’umunyamategeko.

Iyi nama yasohoye itangazo rivuga ko Dr Barwin yakoreshaje intanga ze bwite cyangwa iz’utazwi, ku bamugannye nibura 13.

Umunyamategeko wa Dr Barwin ntabwo yigeze ahakanya ibyavuzwe muri iri tangazo.

Mu 2013, uyu muganga yahaniwe gukoresha intanga zitari zo ku barwayi batatu yarimo afasha, ahagarikwa igihe gitoya.

Urwego rugenzura abaganga rwakoze irindi perereza ubwo haje ikirego gishya kivuga ko hari abana hagati ya 50 na 100 babyawe n’ababyeyi batewe intanga na Dr Barwin zitari izo bifuzaga.

11 muri abo bana basanze ari abana b’uyu muganga.

Ibi birego kugeza ubu ntabwo biraburanwa mu nkiko zisanzwe. Abamushijna bavuga iki?

Inteko y’iriya nama y’abaganga yumvise abavuga ko bahemukiwe na Dr Barwin.

Rebecca Dixon, ufite umuryango ubu uri gukurikirana uyu muganga, avuga ko ibintu byahindutse agize imyaka 25 amaze kumenya ko Dr Barwin ari we se wa nyawe by’umubiri.

Umuryango wa Daniel Dixon wasanze umukobwa wabo Rebecca atari umwana wa Daniel w’umubiri

Umuryango wa Rebecca uvuga ko wahamagaye Dr Barwin mu 1989 ngo abafashe kwibaruka, nuko hashize umwaka babyara uyu Rebecca.

Nyina wa Rebecca avuga ko yumvise amakuru ko umwana we se ashobora kuba ari Dr Barwin, ngo yumvise “ahungabanye”, bituma apimisha ingirabuzima-fatizo (DNA).

Yaje gusanga ari byo, ndetse akavuga ko ibi byagize ingaruka no ku mwana we.

Nyina wa Rebecca avuga ko ibi Dr Barwin yabikoze no ku bandi babyeyi benshi baganiriye na we bagannye uyu muganga.

Umugabo umwe, wifuje kudatangazwa umwirondoro, yavuze ko nyuma yo gutanga intanga ze nyuma akamenya ko abana yitaga abe atari abe yumvise “ari nk’ibyago bikomeye agize”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa