Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Rubanda yataye muri yombi umugore n’ abana be babiri bakekwaho kwica umugabo w’ uyu mugore akaba na se w’ aba bana.
Elly Maate Kigezi, umuvugizi wa Polisi muri aka gace yavuze ko uyu mubyeyi w’ imyaka 50, umuhungu we w’ imyaka 20 n’ umukobwe w’ imyaka 12 batawe muri yombi ku wa Gatanu bakuwe mu rugo rwabo.
Uko ari batatu bakurikiranyweho kwica umugabo witwa Philip Werondere bari bagiranye intoganya.
Chimpreports yatangaje ko uyu mubyeyi w’ imyaka 50 yakubise umusekuzo umugabo we wari wafashe ku gatama bitumuviramo urupfu.
Polisi yavuze ko igikomeje iperereza, gusa ngo umurambo w’ uyu mugabo wabonetse ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze buhita bumenyesha polisi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *