skol
fortebet

Umugore utwite yabuze amafaranga yo kwishyura kwa muganga abyarira mu muhanda

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Abantu benshi bakoresha urubuga rwa Facebook bo muri cameroun bavuze kuri iyi nkuru y’akababaro y’umugore wari utwite ari hafi kubyara wirukanwe shishi itabona mu bitaro kuko atari afite amafaranga yo kwishyura nyuma yo kubyara.

Sponsored Ad

Gusa ku bw’amahirwe uyu mugore yabyaye mu mahoro ndetse n’umwana we avuka ari muzima nta kibazo afite.

Kwirukana abagore batwite bari hafi kubyara mu mavuriro bitewe n’amikora make ni ingeso yeze muri Cameroun nk’uko 24Jours dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Urugero ni inkuru y’umugore witwa Monique witabye Imana nyuma y’uko ibitaro yari yoherejweho ngo ahabyarire byanze kumwakira bitewe no kubura amafaranga yo kwishyura,aza kugira ububabare bukabije.Nyuma umukobwa we niwe yagerageje kumubaga kugira ngo amukuremo uruhinja rwari rwamupfiriyemo.

Icyo gihe shene ya France24 yatangaje iyo nkuru ku bufatanye n’Umunya-cameroun Paul Chouta akunze gutangaza amakuru y’abagore bafatirwa bugwate mu bitaro bitewe no kubura ayo bishyura.

Ni mu gihe Perezida wa cameroun,Paul Biya,ahora agerageza uko ashoboye kugira ngo akemure ibibazo birimo n’icyo kwita ku buzima bw’ababyeyi babyarira kwa muganga,ariko abashinzwe ubuzima nti babyitaho aho bo bagaragaza inyota yo gushaka amafaranga cyane kurusha gukiza ubuzima bwa muntu.

Ibitekerezo

  • Ibi byerekana ko iyi si ikwiriye Impinduka.Tekereza kubyarira mu muhanda kubera ko wabuze amafaranga.Tekereza akarengane kuzuye muli iyi si,Ruswa,ubushomeli,etc...Tekereza millions z’abantu barwaye.Tekereza millions nyinshi z’abantu dushyingura buri mwaka.Hari abakeka ko Imana itabibona.Nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga,Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izahindura ibintu.Dore ibintu bizahinduka: Imana izakuraho IBIBAZO byose byo mu isi,harimo UBUKENE,Indwara,Urupfu,etc...Soma Ibyahishuwe 21:4.Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2:44 havuga.Izarimbura abantu bose bakura ibyo itubuza,isigaze mu isi abantu bayumvira gusa kandi bakundana nkuko Imigani 2:21,22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa