dnd

Umugore utwite yishwe n’imbwa ubwo habaga umuhigo

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 20 November 2019 Yasuwe: 2510

Umugore utwite yishwe n’imbwa ku butaka bwo mu ishyamba riri mu majyaruguru y’Ubufaransa ubwo habaga umuhigo muri ako gace, nkuko bivugwa n’abakora iperereza.



Umurambo w’uwo mugore w’imyaka 29 y’amavuko, wari uri gutemberana n’imbwa ze na we, wasanzwe hafi y’umujyi wa Villers-Cotterêts.

Yapfuye nyuma "yo kurumwa cyane n’imbwa ku maguru n’amaboko ndetse no ku mutwe", nkuko bivugwa n’umushinjacyaha Frederic Trinh.

Ibizamini biri gukorwa ku mbwa 93 mu kugerageza kumenya imbwa zagize uruhare muri icyo gitero.

Imbwa eshanu z’uwo mugore nazo ziri mu zirigukorwaho ibizamini.

Ikizamini cyo kwa muganga cyakorewe ku murambo w’uwo mugore kigaragaza ko yarumwe n’imbwa mu mutwe, ku gihimba no ku maboko. Polisi yavuze ko yatangiye iperereza ku iyicwa ry’umuntu.

Nkuko bitangazwa n’ibiro by’umushinjacyaha, uwo mugore yahamagaye umugabo we kuri telefone amumenyeshako ahangayikishijwe nuko itsinda ry’imbwa zendaga kumugabaho igitero.

Amakuru avuga ko umugabo we yaje kubona umurambo we, mu gukurikirana ukuniha kw’imbwa mu kababaro ko kubura nyirabuja.

Iryo tsinda ry’imbwa ryahigaga inyamaswa ijya kumera nk’impara - izwi nka ’deer’ mu Cyongereza, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Courrier Picard cyo mu Bufaransa.

Umukinnyi wa filime Brigitte Bardot, perezida w’ikigo cyita ku mibereho myiza y’inyamaswa, yasabye abategetsi b’Ubufaransa guhita aka kanya bahagarika "impushya zose zo guhiga muri uyu mwaka [w’ubuhihi]".

Ishyirahamwe ry’abahigi bo mu Bufaransa ryasohoye itangazo rivuga ko nta gihamya ihari "yemeza ko imbwa z’impigi zagize uruhare mu rupfu rw’uyu mugore".

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kompanyi y’indege yasabye imbabazi nyuma yo gusuzuma umugenzi ko...

Kompanyi y’indege yasabye imbabazi nyuma y’uko itegetse umugenzi gusuzumwa ko...
17 January 2020 Yasuwe: 1458 0

Umunyamakuru wa Radio Isanganiro yafunzwe nyuma y’inkuru yatangaje

Blaise Pacal Kararumiye umunyamakuru wa Radio Isanganiro mu ntara ya Karuzi...
17 January 2020 Yasuwe: 5394 0

Igikomangoma cy’Ubwongereza Harry n’umugore we baherutse guhabwa ikaze muri...

Igikomangoma mu Bwami bw’u Bwongereza Harry ndetse n’umugore we Meghan...
17 January 2020 Yasuwe: 2351 0

Umusore ukiri muto w’imyaka 17 yavumbuye umubumbe mushya

Wolf Cukier yavumbuye umubumbe mushya agitangira kwimenyereza umwuga...
17 January 2020 Yasuwe: 1965 0

Papa Francis yahaye umugore umwanya ukomeye mu mateka ya Vatican

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yagize umugore witwa Dr....
17 January 2020 Yasuwe: 1091 1

Hahishuwe igihe umugambi wo kwica Gen. Qassem Soleimani wari indwanyi...

Hashize ibyumweru hafi 2 umujenerari ukomeye wa Irani arasiwe i Bagdade...
16 January 2020 Yasuwe: 4504 1