skol
fortebet

Umugore w’umucuruzi kabuhariwe w’ibiyobyabwenge wishyikirije ubuyobozi bw’Amerika agiye kumena amabanga y’umugabo we kugira ngo arinde abana be[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 01, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umugore w’umucuruzi kabuhariwe w’ibiyobyabwenge, El Chapo Guzmán, kuri ubu ufungiye muri muri Amerika, niwe wishyikirije ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa Kabiri ushize, ashaka kurinda abana be ndetse kuguma muri iki gihugu nawe akamena amabanga menshi y’umutwe w’abacuruzi b’ibiyobyabwenge wa Sinaloa Cartel wari ukuriwe n’umugabo we.

Sponsored Ad

Uyu mugore wa El Chapo Guzmán witwa Emma Coronel Aispuro w’imyaka 31, yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Dulles muri Washington D.C. yari asanzwe ashinjwa kuba yarafashije umugabo we kwinjiza ibiyobyabwenge rwihishwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no kuba yaramufashije gutoroka gereza mu 2015.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika nka New York Post, kuri uyu wa Gatandatu nibwo byahishuye ko Aispuro ari we witanze, ari nabyo bisobanuye ko uyu mugore wahoze ari umwamikazi w’ubwiza ashaka gukorana n’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umugabo we, El Chapo w’imyaka 63, yakatiwe n’Urukiko rwa New York mu 2019 igifungo cya burundu, aho afungiye muri gereza irinzwe bihambaye ya USP Florence ADMAX (United States Penitentiary, Administrative Maximum Facility) iherereye hafi ya Frolence muri Colorado.

Biravugwa ko Emma Aispuro yitanze ashaka guha amakuru y’ingenzi ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabwo bukamugabanyiriza igihano.

Abana ba El Chapo Guzmán, Iván, Ovidio, Joaquín na Alfredo, Emma abereye mukase, bose barashakishwa n’ubuyobozi bwa Amerika, amakuru ashobora gutanga akaba ashobora gutuma bafatwa.

Kubera iyo mpamvu, naramuka yemeye gutanga amakuru yose yifuzwa ubwo bizaba ngombwa ko anashakirwa uburinzi buhambaye nk’ubuhabwa abatangabuhamya kuko ashobora kugirirwa nabi nk’uko umwe mu baganiriye na New York Post yabitangaje.

Ati: “Gufatanya n’abayobozi ba Amerika bishobora kwitiranywa n’igihano cy’urupfu mu Isi y’abacuruzi kabuhariwe b’ibiyobyabwenge.”

Yakomeje agira ati: “Arifuza gusiga inyuma ubugizi bwa nabi bukorwa n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge kandi iteka yifuje gutura muri Amerika. Yahamagaye umwunganizi we mbere yo kwinjira mu ndege agiye kwitanga. Arashaka kurinda abana be no kuguma muri Amerika.”

Emma Coronel Aispuro na El Chapo Guzmán babyaranye abana b’abakobwa b’impanga bageze mu myaka 9. Kimwe na nyina, aba bana nabo bavukiye muri California kandi bafite ubwenegihugu bwa Amerika na Mexique.

Emma Coronel Aispuro yavukiye hafi ya San Francisco, muri California, abyawe na Blanca Estela Aispuro na Inés Coronel Barreras, wari umworozi w’inka akaba n’uwungirije Guzmán wari warafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa