skol
fortebet

Umugore wa Gen. Mudacumura wari umuyobozi wa FDLR yavuze ukuntu yamaze iminsi 3 atarya ubwo basomanaga bwa mbere

Yanditswe: Monday 18, Nov 2019

Sponsored Ad

Mu muhango wo gusezera kuri Lt.Gen. Mudacumura Sylvestre wari uyoboye inyeshyamba za FDLR-Foca zirwanya Leta y’u Rwanda,umugore we yavuze ko yibuka ko ubwo basomanaga bwa mbere,yamaze iminsi 3 atarya.

Sponsored Ad

Gen.Mudacumura wari uyoboye inyeshyamba za FDLR zigizwe na bamwe bashinjwa kuba barasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yishwe ku wa 18 Nzeri 2019.

Umugore wa Gen.Mudacumura akaba yagarutse ku mateka ye ubwo hari hasojwe misa yo kumusabira yaberaga mu Bubiligi nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Bwiza.com abitangaza.

Imbere y’imbaga, uyu mugore yavuze ko yamenye Mudacumura afite imyaka 14,ubwo benshi bamuhururiraga nk’umuntu wakoraga amasiporo menshi cyane.

Ati "Namumenye ndi umwana w’imyaka nka 14, twahuriye i Kigali kwa mukuru wanjye wari umaze gusabwa, ari umuntu w’umugabo muremure, munini, ndimo gukata umukati nkoresha icyuma kitari icyo gukata umukati mbona biramusekeje,...Bavugaga ko ari umugabo ukora amasiporo, twavaga mu misa ya mbere nkaguma mu rugo abandi bakajya kureba".

Yakomeje avuga ko ari aho Mudacumura yamubengutse bwa mbere, nyuma y’imyaka bongera guhura akajya amuha gahunda yaho bahurira ntibikunde, biratinda ariko baza kongera guhurira i Butare Mudacumura ari mu kazi ngo ubwo Perezida Museveni yasuraga u Rwanda ariko birangira nabwo batabonanye.

Uyu mugore yavuze ko byatinze akaza guhura na we i Kigali, ubwo yari yasuye mubyara we witwa Gorethi, ati "Hashize iminsi nagiye gusura mubyara wanjye Marie Gorethi hariya i Kigali na we wari umugore w’umusirikare, ngezeyo mbona arirukanse agiye kuri telefoni aramuhamagaye nyuma y’iminota itatu aba arahasesekaye [Mudacumura].

Ntabwo nongeye kumuva mu nzara, aranyubaha rwose tumarana weekend yose, aranyubaha ntiyankoraho kuko nari nkiri umwana w’umukobwa namubujije kunkoraho. Ku cyumweru byabaye ngombwa ko nsubira i Butare ku masomo, n’uko hari umuntu wadutwaye mu modoka twicaye inyuma n’uko Mudacumura aransoma, ibyiza biri inyuma kuko namaze iminsi itatu ntarya, ntanywa, ntavuga kubera y’uko umuntu wanjye nari namubonye".

Bitangazwa ko uyu mugore atabanaga na Gen.Mudacumura kuva mu1996, ko yari yaramutaye atwarwa n’umuzungu ngo banabyaranye mu ibanga bituma batandukana na Mudacumura ku buryo bw’ibanga dore ko ngo yanamusabaga kuva muri FDLR umugabo we akabyanga.

Ubwo hari mu rukerera rwo kuwa 18 Nzeri 2019 mu masaha ya saa kumi za mu gitondo nibwo ingabo z’abakomando ba Hibou Special Force zibumbiye muri Operation Zokola 2 zagabye igitero gikomeye mu birindiro bya FDLR babashije guca mu rihumye umutwe udasanzwe wa CRAP babasha kugariza ibirindiro bya FDLR bica Lt. Gen Mudacumura na bamwe mu barwanyi bamuhoraga hafi.

Inkuru ya Bwiza.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa