skol
fortebet

Umugore wa nyakwigendera Robert Mugabe yakuriweho ibihano yari yarafatiwe n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Grace Mugabe, umugore wa nyakwigendera Robert Mugabe wahoze ari perezida Zimbabwe,yakuriweho ibihano yari yarafatiwe n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi (EU).

Sponsored Ad

Tariki ya 17 Gahyantare 2020, Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi (EU) wakuyeho ibihano wari warafatiye Grace Mugabe n’abandi bantu b’ibikomerezwa muri Zimbabwe kuva mu 2002, ibintu bisa n’ibyagabanyirije umutwaro uyu mugore ku bikorwa bye by’iterambere afite muri Zimbabwe.

EU yari yarafatiye ibihano Grace Mugabe, bimubuza uburenganzira bwose ku mitungo ye ndetse no gukora ingendo ku mugabane w’i burayi. Gusa aka gahenge gashobora kuba ak’igihe gito kuko u Bwongereza bwo bushobora kugumishaho ibihano ku bantu bamwe na bamwe ku giti cyabo, nkuko bitangazwa n’Ikinyamakuru Telegraph.

Grace Mugabe w’imyaka 54, kuva umugabo we, Robert Mugabe, yahirikwa ku butegetsi mu Ukwakira 2017, yibereye mu bikorwa bye bibyara inyungu byiganjemo inzu zihenze n’ibindi. Umuryango wa Mugabe kandi ufite inzuri nyinshi hirya no hino muri Zimbabwe, ubutegetsi buhora bushaka kwigarurira.

Grace Mugabe ufatwa nk’umugore wa mbere ukomeye muri Zimbabwe, ubu ararebana ay’ingwe na Perezida uriho, Emmerson Mnangagwa, ari na we wahiritse ku butegetsi umugabo we wapfuye umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa