skol
fortebet

Umugore wa Perezida Buhari yagarutse muri Nigeria igitaraganya nyuma y’ibihuha byavugaga ko agiye guharikwa

Yanditswe: Sunday 13, Oct 2019

Sponsored Ad

Umugore wa Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, witwa Aisha Buhari,yagarutse muri iki gihugu cye cy’amavuko mu ijoro ryakeye nyuma y’ibihuha byavugaga ko umugabo agiye gushaka undi mugore.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abanya Nigeria bavuze ko Muhammadu Buhari ari kwitegura gushaka umugore wa kabiri witwa Hajia Sadia Umar Farouq usanzwe ari minisitiri ushinzwe imibereho myiza no kurwanya Ibiza.

Aisha Buhari yaraye ageze ku kibuga cya Nnamdi Azikiwe International Airport avuye mu biruhuko by’amezi 3 muri UK aho benshi bavugaga ko yahukanye.

Uku kumara amezi 3 mu biruhuko nibyo byabaye imbarutso y’ibihuha byavugaga ko agiye guharikwa n’umugabo we.

Ushinzwe gutangaza amakuru ya madamu Aisha Buhari witwa Suleiman Haruna yemeje aya makuru ko uyu mugore wa Buhari yamaze kugaruka.

Aisha yavuze ko yishimiye kugaruka mu rugo rwe nyuma y’ikiruhuko cyiza yagize aho yemeje ko agiye gukomeza guharanira imibereho myiza y’abagore.

Aisha Buhari yashimiye umugabo we Muhammadu Buhari n’umuryango we bamwifurije ibyiza ndetse bamutera ishyaka.

Amakuru yavugaga ko perezida Buhari yari gushaka uyu mugore wa kabiri kuwa Gatanu taliki ya 11 Ukwakira 2019 gusa umuvugizi we Femi yabihakanye yivuye inyuma.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa