skol
fortebet

Umugore waguwe gitumo n’umugabo we arimo asambana na Pasiteri yatinyutse ahishura impamvu itangaje yamuteye guca inyuma umugabo we

Yanditswe: Friday 10, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Jane Omwaga, umugore wo muri Kenya waguwe gitumo n’umugabo we ubwo yari arimo asambana na pasiteri, amaherezo yashyize atinyuka kuvuga icyamuteye guca umugabo we inyuma akaryamana na Pasiteri.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 55 y’amavuko yabyiyemereye mu gihe cyiswe umuhango wo kweza ugamije gukingira imiryango y’abanyabyaho ibyago nk’indwara cyangwa urupfu rushobora kuza kubera ibikorwa bibi bikomoka kw’irari ry’umubiri n’ubugizi bwa nabi.

Mu gihe yemeraga icyaha, Jane Omwaga yashinje umugabo we w’imyaka 59 kuba atarubahiriza inshingano z’imibonano mpuzabitsina n’amafaranga, bityo amushora mu maboko ya Pasiteri Moses Olutatwa w’imyaka 52. Jane yisobanura, yabibwiye K24 Digital muri aya magambo:

Pasiteri yaje iwanjye saa kumi n’imwe za mu gitondo akomanga ku rugi, ndamufungurira arinjira. Twaganiriyeho umwanya muto, hanyuma, twinjira mu buriri, dutangira gukora imibonano mpuzabitsina. Mu gihe twari tukiyirimo, numvise umugabo wanjye akomanga ku rugi. Njye na pasiteri twavuye mu buriri, nuko mukingurira urugi rw’inyuma (Olutatwa) kugirango ahunge. Ariko, umugabo wanjye yashoboye gukingura urugi runini arinjira mbere yuko pasiteri agera kure. Icyakora, pasiteri yashoboye kunyura mu ruzitiro rw’ibyuma kuko umugabo wanjye yamwirukankanye afite umupanga mu ntoki.

Jane Omwaga yakomeje asobanurira K24 Digital uko bymugendekeye n’impamvu yamuteye kuba yaca inyuma umugabo we akaryamana na pasiteri, ati:

Pasiteri yari yaranterese vuba aha. Yambwiye ko anshaka, haba mu marangamutima ndetse no mu mibonano mpuzabitsina. Kandi, kubera ko yari yanyeretse ko anyiyumvamo kandi ashishikajwe n’umutima wanjye n’ibyo nkeneye- mu kumpa inkunga y’amafaranga n’amarangamutima – nahisemo kumwemerera kuryamana nanjye. Bwari bwo bwa mbere we na njye turyamanye. Kandi n’umutekano mucye uhoraho w’umugabo wanjye – ko namucaga inyuma- na byo byanteye kubikora.

Umugabo w’uyu mugore, Mzee Omwaga washenguwe umutima, ku ruhande rwe yavuze ko atazababarira umugore we byibuze imyaka 20 kubera ko yamuciye inyuma. Yagize ati:

Iyo nza gufata umugore wanjye aryamanye na pasiteri mu murima w’ibisheke cyangwa w’ibigori, nari kumubabarira. Ariko, yahisemo kunsuzugura azana undi mugabo kuryama mu buriri bwacu, urwo nirwo rwego rwo hejuru rwo kutubaha, kandi sinzabyihanganira. Nasobanuriye neza umugore wanjye ko tugomba gutandukana, hanyuma nyuma yaho nkagurisha isambu aho inzu yacu yari yubatse maze nkimukira ahandi.

Amakuru y’uyu muryango yatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu gace batuyemo avuga ko Jane Omwaga, ufitanye abana batatu n’umugabo we, kuva ubwo yasubiye mu rugo rw’ababyeyi be.

Muri ibyo birori byo kweza, abakuru bategetse uyu mugore, Jane Omwaga, n’umukunzi we, Pasiteri Moses Olutatwa gutanga inka imwe, izakoreshwa muri uwo muhango.

Ibitekerezo

  • Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa