skol
fortebet

Umugore witwa Kazungu Elsia yibye umupolisi imbunda na Telefone ngendanwa abifashijwemo n’umugabo we wamusabye ko bararana

Yanditswe: Tuesday 28, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umugore wo mu gihugu cya Kenya witwa Elsia Kazungu yemereye urukiko rwo muri Kenya ko yemereye umupolisi witwa Francis Kariuki ko bararana mu rugo rwa William Ruto.

Sponsored Ad

Nyuma yo kurarana kw’aba bombi, umupolisi yabyutse ku munsi ukurikiyeho, asanga imbunda ye yo mu bwoko bwa Pistoli na terefone ye igendanwa nta bihari.

Uyu mupolisi yihutiye kubimenyesha inzego z’umutekano, biza kumenyekana ko ibyibwe byajyanwe kwa Kazungu usanzwe azwiho kubigursha abaturage.

Uyu mugore witwa Kazungu yahise atabwa muri yombi we n’umugabo we witwa Joshua Owiti bemera ko ibyo bikoresho babyibye.

Uyu mugore n’umugabo bagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa Mombasa aho bashinjwaga kwiba imbunda na Telefne ngendanwa by’uwo mupolisi wari urinze urugo rwa depite William Ruto.

Elsia Kazungu n’umugabo we Joshua Owiti kandi bashinjwe ko iyo mbunda batwaye yaririkumwe n’amasasu 15,amashilingi ya Kenya 1200 na Telefone ngendanwa, ibi bikaba ngo byarabaye tariki 19 Ukuboza 2019.

Uyu muryango n’ubwo wemeye icyaha wakomeje gushnjwa ibyha bya hato na hato by’ubujura ndetse na bamwe mu basanzwe babazi neza bemeza ko Joshua Owiti yifashisha umugore we kugira ngo babone uko bacucura abantu.

Ni mugihe Kazungu we avuga ko yatwaye ibyo bikoresho bitewe n’uko amafaranga yari yemerekanyije n’uwo mupolisi kugira bararane atariyo yamuhaye bituma nawe afata ingamba zo kubitwara ngo akuremo aye.

Umukuru wa Polisi mu mujyi wa Mombasa avuga ko Joshua Owiti n’umugore we babanje gushaka guhisha amakuru y’uko batwaye ibyo nikoresho kugeza naho bangiye ubuyobozi kwinjira mu nzu yabo bisaba ko polisi ikoresha ubundi buryo kugira ihagere.

Ibitekerezo

  • Ngizo INGARUKA z’ubusambanyi.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye : Ubujura,Ubwicanyi,Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

    Ariko rero mujye muba abanyamwuga muri Kenya nta Depite witwa William Ruto urindwa naba polisi uhari. William Ruto is Depute President - ntabwo ari dépité kosora inkuru yawe ntampamvu yokumwambura icyubahiro cye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa