skol
fortebet

Umugore yabimburiye abandi kwemeza ko azahatanira kuyobora Uburundi umwaka utaha

Yanditswe: Monday 08, Jul 2019

Sponsored Ad

Ishyaka rya APDR ryatangaje ko rizahagararirwa n’umunyamuryango waryo witwa Fidelite Nibigira mu matora ya perezida wa Repubulika azaba mu mwaka wa 2020 aho byitezwe ko Pierre Nkurunziza ataziyamamaza.

Sponsored Ad

Nubwo bidasanzwe ko abagore bahatanira kuyobora igihugu cy’Uburundi,Fidelite Nibigira yiyemeje kuziyamamaza agatanga umusanzu mu kubaka igihugu cy’ Uburundi cyaranzwe n’intambara mu myaka yashize zitewe na Politiki.

Nubwo Fidelite Nibigira yifitiye icyizere,azaba ahanganye n’abakandida bakomeye barimo Agathon Rwasa wa CNL ndetse n’umukandida uzaturuka mu ishyaka rya CNDD FDD riri ku butegetsi utaramenyekana.

Byitezwe ko amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi azaba kuwa 20 Gicurasi 2020 aho kwiyamamaza bizatangira kuwa 27 Mata kugeza kugeza kuwa 17 Gicurasi 2020.

Ishyaka rya APDR riyobowe n’umugabo witwa Gabriel Banziwitonde ariko ryavuze ko ryiyemeje gutanga umukandida w’umugore kugira ngo berekane ko Abarundikazi nabo bashoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa