skol
fortebet

Umugore yafashwe ku ngufu inshuro 2 zose akangishwa igisa n’imbunda

Yanditswe: Tuesday 12, May 2020

Sponsored Ad

skol

Nigeria muri leta ya Anambra mu gace ka Okpuno, umusore witwa Emeka Okeke w’imyaka 28, yatawe muri yombi nyuma yo gufata ku ngufu umugore w’imyaka 36 incuro ebyiri zose amukangishije igikinisho cy’abana gisa n’imbunda.

Sponsored Ad

Kuwa Gatanu w’iki Cyumweru dusoje, Emeka Okeke ucyekwaho iki cyaha cyo gufata ku ngufu, bivugwa ko yari aherutse kuva mu kigo ngororamuco aho yari yarageze kubera ko ikindi cyaha yari yarakoze cyo gutera umuntu icyuma.

Nkuko amakuru dukesha Flvibe abitangaza, uyu mugore wafashwe ku ngufu utatangajwe amazina, asobanura ibyamubayeho, avuga ko ngo yabone inyuma ye haturutse umusore bakunze kwita akazina k’agahimbano ka ‘aso rock’ aramukurikira agenda amwegera, nuko amugezeho azamura ishati yari yambaye nuko amwereka imbunda yari yahishe ku itako, nuko amutera ubwoba ko aramurasa niba atemeye ko baryamana.

Uwo mugore yaje kwizera ko iyo mbunda yamukangishaga ari imbunda ya nyayo, kubera gutinya ko araraswa ntiyarebye neza ahubwo yaremeye nuko akurikira uwo musore amujyana mu nzu yari hafaho mu gace ka Okochi nuko amufata ku ngufu amusambanya ku gahato.

Ntibyarangiriye aho kuko uyu musore ntiyanyuzwe n’incuro imwe yaramaze kurongora uyu mugore,niko kurangiza incuro ya mbere nuko arongera aramufata amujyana ahandi mu kigo cy’amashuri abanza cya Okpuno aho yaje kongera kumufatira ku ngufu ku ncuro ya kabiri.

Bikamara kuba uyu mugore yahise abimenyesha inzego z’umutekano nuko polisi ifatanyije n’abashinzwe umutekano muri ako gace baramushakisha baza kumufata.

Umwe mu bakozi ba polisi witwa Muhammed Haruna,yahamije iyi nkuru aho yagize ati:

Ku tariki ya 8 Gicuransi 2020, umugore w’imyaka 36, umuturage wo mu gace ka Unizik, mu masaha ya 9:PM ubwo yaramaze gutandukanaga n’incuti ye mu gace ka Okochi Okpuno, yafashwe ku ngufu n’uwitwa Emeka Okeke amukangishije imbunda.

Uyu musore akimara gufatwa yaje gusakwa ngo barebe ko yaba afite imbunda uwo mugore yavugaga, nuko baza gusanga icyo yari afite atari imbunda, ahubwo ari akantu kaba kari aho umuntu afata ku rukezo arimo kurukoresha akata ikindi cyuma, ariko gafite ishusho nk’iyi mbunda, akaba ariko yari yashyize munsi y’ishati, kaje gufatwa kakazakoreshwa nk’igihamya mu rukiko.

Ako kanya uwafashwe ku ngufu akaba yarahise ajyanywa kwa muganga ngo akorerwe isuzumwa ku buzima bwe. Uyu musore wakoze icyo cyaha yari asanzwe ari ibandi dore ko yaherukaga kujyanywa mu kigo ngororamuco cya Awka nyuma yaho yateye umuntu icyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa