Umugore yahengereye umugabo we asinziriye amuruma ubugabo bwe
Yanditswe: Wednesday 19, Aug 2020
Muri Nigeria, polisi yataye muri yombi umugore w’imyaka 25 nyuma yuko bivugwa ko yahengereye umugabo we asinziriye akamuruma igitsina bitewe no kutumvikana.
Ibi byabaye nyuma yuko uyu mugabo n’umugore babanje kurwana, abaturanyi babirebaga bakaza kubakiza bakabatandukanya aho byaberaga mu rugo rwabo ruhereye Umuofuga Umuhu, muri Leta ya Imo.
Mubyara w’uwo mugabo ahohotewe, Udochukwu Nwimo, ubwo yavugaga ibyabaye, yavuze ko ibibazo byatangiye igihe uwahoze ari umukunzi w’uyu mugore yaje mu rugo akamusohokana kuri moto maze akamugarura nijoro.
Ako kanya akihagera yahise yinjira, umugabo we wari warakajwe n’ibyabaye, aramubaza niko gutangira kurwana. Udochukwu yavuze ko abaturanyi bamwe babirebaga bahise baturuka hirya no hino barabatandukanya.
Icyakora nyuma yibyo mu gicuku, humvikanye urusaku rwinshi rukangura abaturanyi, nibwo basangaga uyu mugore yarumye igitsina cy’umugabo we ubwo yari asinziriye.
Mubyara we avuga ko igitsina cy’uyu mugabo cyangiritse cyane kandi gishobora kutazongera gukora burundu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *