skol
fortebet

Umugore yajugunye ibiceri 6 muri moteri y’indege avuga ko ari kuyisengera bituma urugendo rusubikwa

Yanditswe: Wednesday 17, Apr 2019

Sponsored Ad

Umugenzi w’umugore yafashwe ajugunya ibiceri 6 mu ndege ya kompanyi ya Tianjin Airlines mu rwego rwo kuyisengera ayisabira umugisha wo gutwara abagenzi neza,bituma iyi ndege ikererwa amasaha 2 bari kubikuramo.

Sponsored Ad

Uyu mugore witwa Yang yafashwe n’abashinzwe umutekano wo ku kibuga cy’indege ari gushyira ibiceri 6 muri moteri y’indege,ahita atabwa muri yombi ndetse amara iminsi 10 muri gereza kubera aya makossa ye.

Abagenzi bagombaga kugendera muri iyi ndege bahise bayikurwamo,babahindurira indi nyuma y’amasaha 2 bari bamaze bategereje ko ibi biceri bivanwa muri iyi moteri.

Nkuko itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Tianjin Airlines ribitangaza,uyu mugore w’imyaka 66 yakuwe muri iyi ndege nyuma yo kwemera ko ariwe washyizemo ibi biceri ubwo yari ku kibuga cya Hohhot Baita International muri Mongolia.

Abagenzi 100 bagombaga kugenda muri iyi ndege bagiye mu mujyi wa Chifeng bahise bahindurirwa indi ndege yahagurutse nyuma y’amasaha 2.

Umwe mu bakozi b’iyi ndege niwe wabonye uyu mugore ari gushyira ibi biceri muri moteri ahagana saa 7:50 za mu gitondo zo kuri uyu wa Kabiri,ahita abimenyesha abapilote.

Yang yabwiye abapolisi ko yajugunye ibi biceri muri iyi ndege mu rwego rwo kuyisengera ayifuriza urugendo rwiza bituma ahita akatirwa gufungwa iminsi 10 ndetse byaba ngombwa agahabwa ibindi bihano.

Abayobozi ba Tianjin Airlines basabye abagenzi kutazongera kujugunya ibiceri muri moteri ngo kuko bishobora kuyica igateza impanuka cyane ko mu byumweru 3 bishize hari undi mugabo wafashwe nawe ari gukora aya mabi ku kibuga cya Wuhan Tianhe International Airport.


Ibitekerezo

  • Abantu benshi bibeshya ko Imana yumva amasengesho yose.Ntabwo aribyo.Urugero,ntabwo Imana yumva amasengesho y’abanyabyaha nkuko Yohana 9:31 havuga.Ntabwo kandi yumva amasengesho adahuje nuko bible ivuga.Urugero,abantu nyamwinshi basenga Imana,Data,Imana Mwana n’Imana Mwuka wera,bakabyita Ubutatu.Nyamara n’iryo jambo nta riba muli bible.Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 17:3,Imana ishobora byose ni SE wa Yesu gusa witwa Yehova.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa