skol
fortebet

Umugore yatawe muri yombi azira kugaburira amaraso y’imihango umwana abereye mukase

Yanditswe: Friday 09, Aug 2019

Sponsored Ad

Umugore ukomoka muri Uganda witwa Annet Namata yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa ari kugaburira amaraso y’imihango umwana w’umukobwa abereye mukase nk’uburozi bwo kumuhindura umusazi.

Sponsored Ad

Nkuko ibirego byatangajwe n’ubushinjacyaha kuwa Gatatu w’iki cyumweru bwabitangaje,uyu mugore yavangaga aya maraso n’ibiryo by’uyu mwana kugira ngo amuroge ahinduke umusazi.

Ubushinjacyaha ntibwabashije kubona ibimenyetso bifatika bifungisha uyu mugore Annet Namata wari umaze ibyumweru 2 afungiwe muri gereza yitwa Kauga iherereye mu karere ka Mukono muri Central Uganda.

Namata yarezwe bwa mbere n’umugabo we muri Kamena uyu mwaka nyuma yo kubwirwa n’abaturanyi ko uyu mugore we agaburira ku ngufu umukobwa we amaraso ye y’imihango akayivanga n’ibyokurya kugira ngo azabone uko amugira umusazi.

Nyuma yo gukorwaho iperereza na polisi,uyu mugore ngo yagiye kwihisha arabura afashwe ahita atabwa muri yombi.

Uyu mugore yashakaga kuroga uyu mwana w’umukobwa abereye mukase kubera ko umugabo we amukunda cyane ndetse ngo iyi nama yo kumugaburira iyi mihango yayigiriwe n’inshuti ze.

Uyu mugabo we yabwiye urukiko ko ababajwe n’uko badafunze uyu mugore kuko ngo yigeze kwemerera iki cyaha imbere y’urugaga rw’abagore ba Kitega.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa