skol
fortebet

Umugore yateye icyuma umugabo we aramwica amuhoye kugurisha igiti yari yarateye

Yanditswe: Monday 06, May 2019

Sponsored Ad

Umugore ukomoka mu gace ka Marrum mu ntara ya Nzoia muri Kenya,yateye icyuma umugabo we aramwica,amuhoye gufata umwanzuro wo kugurisha igiti cye atamubwiye kandi ariwe wagiteye.

Sponsored Ad

Uyu mugore Jackline Nanjala yababajwe cyane no kumva ko umugabo we, Collins Alukhaba yagurishije igiti cye cy’inturusu,niko gushaka icyuma gityaye cyane akimutera mu gituza aramwica,niko guhita ahunga.

Murumuna w’uyu Collins Alukhaba,yavuze ko akimara kugurisha iki giti umugore we yarakaye cyane,baterana amagambo,uyu mugabo atangira kumukubita nibwo uyu mugore yafashe icyuma ahatisha ibirayi akimujomba mu gituza ahita agarama hasi arapfa.

Polisi yavuze ko abaturanyi ba Collins Alukhaba bagerageje kumutabara ubwo yari amaze guterwa icyuma n’umugabo we,bamujyana kwa muganga agerayo yapfuye.

Uyu Collins Alukhaba yagurishije iki giti ibihumbi 2000 by’amashilingi ya Kenya,ashaka kuyarya wenyine kandi umugore we Nanjala ariwe wari waragiteye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa