skol
fortebet

Umuhanzi Eddy Kenzo wari inshuti ikomeye ya Bobi Wine yiyomoye ku bazamushyigikira mu matora

Yanditswe: Friday 01, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Eddy Kenzo wari uzwiho kuba inshuti ikomeye y’umuhanzi akaba n’umunyapolitike muri Uganda Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi wine , yamaze kwiyomora ku bahanzi batandukanye bazamushyigikira mu matora.

Sponsored Ad

Ni mu gihe muri Uganda hateganywa kuba amatora atandukanye, mu mwaka wa 2021, aho hazaba hari gutorwa abayobozi bo mu nzego zitandukanye harimo n’umwanya w’umukuru w’Igihugu Bobi Wine yifuza guhataniraho na Yoweli Kaguta Museveni.

Eddy Kenzo yari yitezweho kuba umuhanzi ushobora kuzatera ingabo mu bitugu, Bobi Wine byaba na ngombwa akamuherekeza mu duce dutandukanye two kwiyamamarizaho cyangwa akamukorera indirimbo zimwamamaza.

Eddy Kenzo we, yateye utwatsi ibyo kuba yafasha Bobi Wine mu buryo butandukanye muri aya matora.

Yagize Ati:” Bobi Wine nshobora kuzamutora, ariko sinshobora kumuherekeza kwiyamamaza cyangwa kumukorera indirimbo imwamamaza”.

Nk’uko bikomeje kugarukwaho n’abantu batandukanye muri Uganda, bavuga ko ubutumwa Eddy Kenzo yacishaga ku mbugankoranya mbaga ze, bwahindutse nyuma yo kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza w’Umunyafurika, agashimirwa na Perezida Museveni.

Bobi Wine ni umwe mu bateganya kuziyamamaza mu matora azaba muri Uganda muri 2021,akaba ubu abarizwa mu ishyaka rya People Power, ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.

Ibitekerezo

  • Nibareke kwivanga muli Politike bakomeze UMUZIKI.Muli politike haberamo ibintu byinshi bibi:Kubeshyana,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,ubwicanyi,inzangano,kwikubira,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa