skol
fortebet

Umuhanzi na Gafotozi basabwe gusaba imbabazi Perezida wa Zambia bitarenze amasaha 24

Yanditswe: Friday 05, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Muri Zambia umuhanzi witwa Brian Bwembya n’umufotozi Tukuta Chellah basabwe gusaba imbabazi Perezida w’icyo gihugu Edgar Lungu nyuma yo kumunenga ku mbuga nkoranyambaga na Guverinoma ye bitarenze amasaha 24, none banze .

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, Bwembya na Chellah hamwe n’undi muhanzi witwa Kings Malembe bari basabwe na Minisitiri wa Lusaka, Bowman Lusambo gusaba imbabazi Perezida bitarenze amasaha 24. Kings yarabikoze ariko bagenzi be banga kubikora.

Bwembya uzwi nka B Flow mu njyana ya Dancehall, yanenze Leta ya Zambia kutita ku buryo Abashinwa bafata nabi abakozi bo muri icyo gihugu mu gihe Chellah we yamaganye ruswa iri muri Guverinoma.

B-Flow yabwiye BBC ko adashobora gusaba imbabazi azi neza ko ibyo yavuze ari ukuri.

Yagize ati “Ntawe uzancecekesha cyangwa ngo antere ubwoba mu gihe nakoresheje uburenganzira nemerewe bwo gutanga ibitekerezo. Iterabwoba rya Minisitiri ntabwo rizambuza kugaragaza ibibazo igihugu gifite.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa