skol
fortebet

Umuherwe wo muri Tanzania utunze akayabo ka za Miliyari yasabye abamushimuse ko bamurasa

Yanditswe: Thursday 31, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Mohammed Dewji, umuherwe wo muri Tanzania utunze za miliyari, yavuze ko yabwiye uwari wamushimuse kumurasa hashize iminsi itandatu ashimuswe

Sponsored Ad

Gushimutwa kwe, kwabaye mu mezi 12 ashize, hanze y’inzu ikorerwamo imyitozo ngororangingo (’gym’) mu mujyi wa Dar es Salaam, kwatumye habaho gushakisha bikomeye abamushimuse.

Aganira n’itangazamakuru ku nshuro ya mbere ku bijyanye n’ishimutwa rye, Bwana Dewji yabwiye BBC ko yapfutswe mu maso ubundi bakamutwara aho atahise amenya.

Yarekuwe hashize iminsi 10 ashimuswe. Avuga ko nta ndishyi yatanze kugira ngo arekurwe.

Yabwiye umunyamakuru wa BBC Audrey Brown wo mu kiganiro Focus on Africa ati:
"Napfutswe mu maso kandi hari ubwo bakomezaga kuntera ubwoba banshyira imbunda ku mutwe, hashize iminsi itanu, itandatu, nari ndigutekereza ko ndi guhuma amaso".

"[Uwanshimuse] yagize ati, ’Ngiye kukurasa’, nanjye nkagira nti, ’wandasa ukanyica’, kuko nari ntangiye kutabona. Uta umutwe, urananirwa, kuko ni uburyo bw’iyicarubozo".

Yavuze ko yashoboraga kumva abantu bari bari kumushakisha.
Ati: "Nakomeje kumva urusaku rw’indege za kajugujugu ngatekereza nti ubanza iyi kajugujugu iri kunshakisha".

Hashize iminsi 10 ashimuswe mu kwezi kwa cumi mu 2018, kompanyi ye ya MeTL yatangaje ubutumwa ku rubuga rwa Twitter isubiramo amagambo ye avuga ko "yasubiye mu rugo amahoro".

Kuva icyo gihe yashimiye abantu bamusengeye ngo abe amahoro.

’Nta ndishyi yarishywe’

Bwana Dewji yabwiye BBC ko abamushimuse bamusize ahantu hari urugendo rw’iminota 15 n’imodoka uvuye aho yari yashimutiwe kuri hoteli Coliseum.
Abategetsi ntabwo baramenya ikintu cyatumye ashimutwa kandi na Bwana Dewji na we avuga ko ari mu rujijo ku cyateye ko ashimutwa.

Yagize ati: "Na n’ubu ntabwo nzi impamvu byabaye. Birumvikana ko bisa nkaho bashakaga amafaranga. Nyuma [ariko] bandetse nta mafaranga mbahaye".

Yemeza ko abari bamushimuse baretse umugambi wabo kubera igitutu giturutse mu itangazamakuru no kuba abanyapolitiki barahagurukiye ikibazo cy’ishimutwa rye.

Mousa Twaleb, umushoferi wa ’taxi’ wo muri Tanzania, yatawe muri yombi akaba ategereje kuburanishwa. Ariko ni we wenyine ucyekwa watawe muri yombi.

’Nkeneye kwitura ineza abandi’

Bwana Dewji yemeza ko hari abantu barenga batatu cyangwa bane b’abanyamahanga bo muri Mozambique no muri Afurika y’Epfo bari mu bamushimuse, ariko yemeza ko bamaze guhunga bava muri Tanzania.

Uyu muherwe utunze za miliyari avuga ko hari ibyo yahinduye mu buzima bwe; ahindura amatara yo mu nzu ye ashyiramo abonesha cyane kurushaho ndetse ahagarika kwiruka akora siporo wenyine ku mwaro w’inyanja.

Yavuze ko gushimutwa kwe byatumye atekereza ko akeneye "kwitura ineza abandi".
Bwana Dewji ashimwa nk’uwatumye ubucuruzi bwo mu muryango we buva ku rwego ruto bukagera ku rwego rw’umugabane w’Afurika.

Kompanyi ye MeTL ikora mu bijyanye no gukora imyenda, gusya ibiribwa ikabikuramo ifu, gukora ibinyobwa no gukora amavuta yo guteka, ikaba ikorera mu bihugu bigera kuri bitandatu muri Afurika.

Ikinyamakuru Forbes cyandika ku nkuru z’imari n’ubukungu kivuga ko Bwana Dewji w’imyaka 44 afite umutungo wa miliyari imwe na miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika - ibintu byamugira umuherwe muto mu myaka muri Afurika.

Avuga ko ashaka gushora imari igera hafi kuri miliyoni 400 z’amadolari mu buhinzi muri Tanzania mu mezi 24 ari imbere, atagamije inyungu ahubwo ashaka kugira "icyo ageza ku baturage" ba Tanzania.

Ibitekerezo

  • Tekereza kuba Billionaire ufite imyaka 44 gusa!! Ariko nkuko bible ivuga,gukira cyane biteza ibibazo.Ikindi kandi,UBUKIRE ntibubuza abantu kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa