skol
fortebet

Umujyanama wihariye wa Perezida Pierre Nkurunziza utacaga uwaka na Amb. Oliver Nduhungirehe yishimiye ivanwa ku mirimo ye

Yanditswe: Saturday 11, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umujyanama wihariye wa Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi, Amb. Willy Nyamitwe, yishimiye ivanwa ku mirimo rya Amb. Oliver Nduhungirehe wasezerewe ku mirimo ye mu ijoro ryakeye.

Sponsored Ad

Amb. Oliver Nduhungirehe yahagaritswe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku nshingano z’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kubera “imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki ya Leta.”

Uguhagarikwa ku mirimo kwa Amb. Olivier Nduhungirehe kwakoze ku mitima bamwe mu batishimiraga uburyo atangamo ibitekerezo bye, cyane ku mbuga z’uruganiriro.

Abakirije yombi ihagarika rya Nduhungirehe barimo Willy Nyamitwe wagaragaje ko yishimiye ririya hagarikwa, mu butumwa bw’uruhererekane yanyujije kuri Twitter ye. Amb. Nyamitwe yagize ati:

Ahari sinakagombye kwishimira kwirukanwa kwa Olivier Nduhungirehe kuko ibibazo by’imbere mu Rwanda bitampangayikishije. Ariko nakunze kugira uyu mudipolomate inama gukura mu bitekerezo ubwo yatukaga Perezida Pierre Nkurunziza n’u Burundi.

Uyu mugabo yanageze kure, agarura ubutumwa butandukanye yagiye atambutsa anenga imyitwarire ya Nduhungirehe. Bumwe muri ubwo butumwa harimo ubwo mu ntangiriro za 2018 amuhimba Minisitiri w’ubushwanyi n’amahanga, bijyanye n’amagambo yavugaga ku bihugu by’ibituranyi by’u Rwanda bitari bibanye na rwo neza.

Nyamitwe wasaga n’aho akina ku mubyimba Olivier Nduhungirehe, yavuze ko yifatanyije na we mu kababaro arimo nyuma yo guhagarikwa ku mirimo ye. Yagize ati:

Ndumva ububabare bwa Olivier Nduhungirehe, umaze ijoro ryose adasinziriye (kandi aramara umunsi wose) akumira abantu bose basa nkaho batamugiriye impuhwe muri uku kugwa hasi guteye isoni. Njye ku rundi ruhande nifatanyije na we mu kababaro.

Amb. Olivier Nduhungirehe yari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kuva muri Nzeri 2017.

Mu myaka igera kuri ibiri n’igice yari amaze afite ziriya nshingano, yakunze kunengwa na benshi kubera ibitekerezo bitandukanye yakundaga kunyuza ku rubuga rwa Twitter, ahanini aterana amagambo n’abantu batandukanye.

Uko guterana amagambo byatumye bamwe bamwuka inabi, bamushinja guhembera umubano mubi w’u Rwanda na bimwe mu bihugu by’ibituranyi

Ibitekerezo

  • Hi,ntawutakwishima kereka ajyiye imageragere.Uziko yariyarigize byose muri Gouvernoment.Numvaga atakwemera nokuvaho !!!Ntimubeshya yavuyeho?????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa