skol
fortebet

Umujyi wa Bujumbura wagabweho igitero

Yanditswe: Sunday 03, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Ni igitero cy’abantu bari bitwaje intwaro bagabye igitero mu kabari gaherereye mu gace ka Rohero, mu Mujyi wa Bujumbura. Bitangazwa ko abantu batatu bahaburiye ubuzima abandi barakomereka harimo na nyirako

Sponsored Ad

Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2019, ahagana saa tatu z’ijoro , abakigabye bakaba bari mu modoka yo mu bwoko bwa Ractus, ngo bakaba bari bafite intwaro zo mu bwoko bw’imbunda na gerenade.

Akabari bagabweho igitero kazwi nka ” Bar Chez Gilbert”, gaherereye i Muyinga-Rohero, muri uyu mujyi wa Bujumbura.

Ikinyamakuru Sosmedias/Burundi gitangaza ko abakigabye bamishije urufaya rw’amasasu mu kabari, abapfuye bakaba baranyweraga kuri comptoir.

Bitangazwa ko hatamenyekanye intego y’iki gitero, “Ntabwo bigeze basahura, mbere yo kurasa, hari umuntu wagendaga abayobora abereka uwo barasa”.

Nyuma ya batatu bahaburiye ubuzima, abandi batanu barakomeretse barimo na nyiri iyi bar, ubu bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bitandukanye byo muri Bujumbura.

Mbere y’uko bagenda, ngo basize bahateye gerenade kugira ngo hatagira ubakurikira.

Polisi y’u Burundi itangaza ko abagizi ba nabi bahise bahunga, gusa ikaba yataye muri yombi bamwe mu bakoraga muri aka kabari mu gihe ikirimo gukora iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa