skol
fortebet

Umukobwa bamwambitse ubusa ku karubanda azira kwiba amata na Biswi ’Biscuits’

Yanditswe: Friday 24, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Ibyabaye kuri uyu mukobwa wo mu Gihugu cya Nijeriya muri leta ya Delta, nyuma yo gufatwa amaze kwiba mu iduka rya Willmat Supermarket ricuruza ibintu bitandukanye ndetse n’ubucuruzi bw’imiti, yatamajwe bikomeye ubwo bamwambikaga ubusa ku karubanda batitaye no ku kuntu yaborehereje igihe yafatwaga.

Sponsored Ad

Ibi byabereye muri leta ya Delta ku isoko rito ryitwa Willmat Supermarket hafi y’umuhanda wa Lagos Asaba ,ubwo inzego za leta zari zirimo kwirukana abantu ngo bave mu mihanda bajye mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Uyu mukobwa yinjiye muri iri duka afite gahunda yo kwiba, aho yashoboye kwihereza ku bikoresho bitandukanye birimo iby’isuku ,amata ndetse na biswi zo kurya.

Uyu mukobwa ubwo yiherezaga kuri bimwe mu bintu yibaga, yafashwe amashusho na CCTV Camera zo muri iryo duka,nuko abacuruzi bakimara kubibona bahise bamufata bamubwira ko abibye, nuko arabihakana kugeza ubwo bahise bamusaka mu gakapu yari afite niko kumusangana ibyo yari amaze kwiba.

Ntibyarangiriye aho kuko uyu mukobwa bivugwa ko ari n’umugore w’abana akaba nta kazi agira, yamburiwe ku karubanda ibyo yari yibye nuko yinjizwa muri iryo duka ari naho bamukuriyemo imyenda bamuhata n’ibibazo.

Ibi bikimara kuba biravugwa ko nyiri iri duka witwa Ndobu uzwiho kuba ari umukirisitu cyane, nyuma y’ubufatanye bw’umuryango ushinzwe kwita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu muri Nijeriya (BBI),yahise atabwa muri yombi na polisi ajyanwa kuri sitasiyo ya Owa Oyibu, nkuko BBI yabitangaje, ngo uyu mukobwa nyuma yo gukurwamo imyenda akanogoshwa umusatsi we.

Byaje kuvumburwa ko uyu mukobwa utatangajwe amazina, ibyavugwa ko ari mugore afite abana ataribyo, ko atibye amata ngo ayishyire abana be, ahubwo ko asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe cy’uburwayi bwo kwiba ibintu bwitwa Kleptomaniac ngo kuko mu mateka ye asanzwe arangwaho no kwiba muri buriya buryo.

BBI yatangaje ko igiye gushaka imiryango ibifite mu nshingano zo kwita ku bantu nkabo nuko yite kuri uyu mukobwa ari nako uyu mucuruzi wamuhohoteye yihanira aho kumushikiriza inzego zibishinzwe we akurikiranwa.


Ibitekerezo

  • Wowe wanditse iyi nkuru nakugira inama yo kubanza kwiga kwandika ikinyarwanda neza mbere yo gutangaza kukarubanda inkuru irimo amakosa angana atya!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa