skol
fortebet

Umukobwa w’imyaka 14 yahunze mu rugo ajya kubana n’umusore bahuriye kuri Facebook

Yanditswe: Wednesday 08, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’imyaka 14 utatangajwe amazina, yahunze urugo rw’ababyeyi be muri Nijeriya kugira ngo abane n’umukunzi we, Victory Age, afite imyaka 17 bamenyaniye kuri facebook.

Sponsored Ad

Nkuko ikinyamakuru Gospel cyabitangaje, Victory, hamwe n’inshuti ye yamenyekanye gusa nka Gospel, berekanwe ku cyicaro gikuru cya Polisi cya Leta, Yenagoa, bazira gucumbikira umunyeshuri utarageza ku myaka y’ubukure ukwezi kumwe batabanje kubiherwa uruhushya n’ababyeyi.

Byaje kumenyekana ariko ko uyu mwana muto yahunze urugo rwabo kubera ko yaba yarahohoterwaga na mukase mu rugo rwa se.

Uyu mwana muto yasobanuye ko yataye urugo kugira ngo abonane n’inshuti ye ya Facebook, avuga ko atabibwiye ababyeyi be ahubwo ko yabandikiye ibaruwa gusa.

Yemeje ko mu gihe yabanaga n’inshuti ye yo kuri interineti, nyuma yaje gushyikiriza inshuti ye, Gospel, nawe baryamanye, ko kandi yari imibonano mpuzabitsina bumvikanyeho. Yagize ati:

Nagiye guhura n’incuti twahuriye kuri Facebook iba kuri Onopa. Amaze kumbona mfite ibikapu byanjye yarumirwe. Yambajije impamvu nitwaje ibikapu byanjye n’ibizaba. Namubwiye ko ngiye kubana na we icyumweru kimwe.

Uyu mwana muto yakomeje agira ati:

Yambajije niba nta kibazo kandi niba ababyeyi banjye batazanshakisha, naravuze nti oya. Yarabyemeye maze tujya gufata icyumba muri hoteri. Twagumye muri hoteri iminsi itatu hanyuma, tujya kwa mugenzi we. Inshuti ye yantwaye muri Azikoro, aho namaze ukwezi.

Mfite imyaka 14. naryamanye na we n’incuti ye ukwezi kumwe. Ntabwo bampatiye kuryamana nabo. Naryamanye nabo mbishaka.

Ku ruhande rwe, Victory Age, ukomoka muri Ogbia LGA, yavuze ko bahuriye kuri Facebook. Yagize ati:

Yari inshuti yanjye kuri Facebook. Sinigeze mubonaho mbere kandi nashakaga kumubona. Namusabye kuza kundeba aho nabaga kuri Onopa. Nongeye kumuhamagara, ambwira ko yari asanzwe ari ku mu muhanda dutuyeho nuko njya kumusanganira.

Ubwo namusanganiraga, namubonye afite ibikapu ndatungurwa. Namubwiye ko nashakaga kumubona gusa kuko tutari twarigeze tubonana. Nabajije impamvu yazanye imyenda ye, ambwira ko abana na nyirasenge kandi ko adakunda uburyo bamufata nabi, akaba yifuzaga kumarana nanjye icyumweru kimwe. Ati:

Nari mfite amafaranga make kuri njye ndabyemera tujya gufata icyumba muri hoteri. Inshuti yanjye, Gospel, yaje kundeba maze twishyura icyumba cya hoteri. Nari kumwe na we muri hoteri iminsi ibiri mbere yuko nsubira mu rugo. Namusabye gutaha ko nta faranga na rimwe mfite. Sinamenye ibyabaye nyuma yibyo. Naryamanye na we inshuro eshatu gusa. Kuva aho, inshuti yanjye, Gospel, niwe wakomezanyije nawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa