skol
startimes

Umukobwa wa Paul Rusesabagina yanenze imyitwarire y’igihugu cy’u Bubiligi

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 17 September 2020 Yasuwe: 9322

Umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba, yanenze imyitwarire y’igihugu cy’u Bubiligi nk’igihugu cya kabiri cya se, akaba yibaza icyo kugira ubwenegihugu bw’u Bubiligi bimaz n’agaciro ko kugira ubwenegihugu bw’u Burayi ku mfungwa ya politiki.


Ibi Carine Kanimba yabitangarije ikinyamakuru The Guardian nyuma y’itabwa muri yombi rya se avuga ko ritubahirije amategeko, aho Paul Rusesabagina, ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi bivugwa ko yakuwe I Dubai akazanwa mu Rwanda ku ngufu nubwo u Rwanda rubihakana, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.

Umukobwa we, Carine Kanimba ariko, avuga ko kuva yaburirwa irengero mu buryo bw’amayobera, amaze gusurwa rimwe gusa n’umuyobozi w’Umubiligi, kandi nabwo byabereye imbere y’umunyamategeko yahawe na leta. Mu kiganiro yagiranye na The Guardian, Carine Kanimba w’imyaka 27 yagize ati:

Mu by’ukuri bituma umuntu yibaza icyo kugira ubwenegihugu bw’u Bubiligi bimaze n’icyo status yo kurindwa imaze nk’impunzi ya politiki.

Ndatekereza ko barimo kugerageza kurushaho kwitonda kandi mfite impungenge z’uko bazabanira neza data. Mfite impungenge bidasubirwaho z’umubano hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda.

Kanimba utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mujyi wa New York, kuri ubu ari i Buruseli mu Bubiligi, aho arimo aragerageza kumvisha Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi kugira icyo ikora ku itabwa muri yombi rya se. Ati:

Twizere ko bizaganisha ku kugira igikorwa no kwamaganwa n’Abanyaburayi.

Umuryango wa Rusesabagina ukaba warakariye igihugu cy’u Bubiligi ku guceceka kwacyo ku ifatwa rye, mu gihe uyu muryango ukomeje no kuzamura ibibazo byinshi ku kuntu yabuze.

Umukobwa wa Paul Rusesabagina yavuze ko mu kiganiro gito yagiranye n’umuyobozi muri ambasade, Rusesabagina yavuze ko “yabyutse yisanga” i Kigali.

Uyu muryango kandi washakaga amakuru ku muntu uwo ari we wese ushobora kuba yariboneye uko yageze mu Rwanda, bakeka ko yahageze kuwa 28 Kanama, nyuma y’uko Rusesabagina ahatiwe cyangwa akabeshywa gufata indege yihariye yakodeshejwe kuva i Dubai yerekeza i Kigali nk’uko bavuga.

Kuri uyu wa Mbere ushize, nibwo Rusesabagina, u Rwanda rwo ruvuga ko yizanye, yitabye urukiko bwa mbere, aho akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba n’ubwicanyi.

Umuryango we uhakana byimazeyo ibyo birego, ndetse ukavuga ko atemerewe guhura n’itsinda rye ry’abavoka bamuhitiyemo.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble karundi

    None SE RUSESABAGINA afite ubwenegihugu Bw ’Ababligi bivuze ko ataba akibazwa ivyaha akorera les africains?
    il est ridicule pour ces rwandais supposés, opposés au régime de Kigali, de pretendre disposer d’autres nationnalités pour échaper à une justice
    il faut plutôt penser Mme Kanimba au Hutu qui ont péris à NYabihu lors de votre attaque avec votre FLN

    1 month ago
  • chat_bubble citoyen

    None se "yaburiwe irengero" gute kandi mwirirwa mumubona ku mateleviziyo? Ngo ni imfungwa ya politiki? Politiki yo kwica abantu harya niyo yabagize ababiligi? Uyu mwana nawe yigize umustar nka papa we rwose!

    1 month ago

Inzindi nkuru

Perezida Museveni na Bobi Wine bagiye guhurira mu biganiro mpaka

Abakandida bahatanira kuyobora Uganda barimo Perezida Yoweri Kaguta...
30 October 2020 Yasuwe: 1270 0

Abasirikare 2 baguye mu mirwano yasakiranyije ingabo za Uganda n’iza Sudani...

Abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo ku wa Kabiri w’iki cyumweru barashwe...
30 October 2020 Yasuwe: 954 0

Bobi Wine yaba ashyigikiwe bikomeye n’ibihangange ku Isi mu matora...

Biravugwa ko Bobi Wine, umunyamuziki wahindutse umunyapolitiki, Robert...
29 October 2020 Yasuwe: 2646 0

Congo:Umwofisiye mukuru wa FARDC ari guhigwa bukware nyuma yo kuburirwa...

Inzego za gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ziri...
29 October 2020 Yasuwe: 2574 0

Umugore yakase ubugabo bw’umugabo we amuziza gutera inda undi...

Muri Nigeria, mu karere ka Lau muri Leta ya Taraba, umugore ugeze mu kigero...
29 October 2020 Yasuwe: 3012 1

RIB yataye muri yombi Mutangana Jean Bosco

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ruheruka guta muri...
29 October 2020 Yasuwe: 2332 0