skol
fortebet

Umukobwa wa Putin, isura nshya mu batavugarumwe n’ u Burusiya

Yanditswe: Tuesday 28, Mar 2017

Sponsored Ad

Vladmir Putin, Perezida w’ u Burusiya
Umukobwa w’ imyaka 16 wa Perezida w’ u Burusiya Vladimir Putin witwa Daria Moroz utari ukunze kugaragara yagaragaye bwa mbere mu myigaragarambyo inenga Leta y’ u Burusiya yakozwe ku Cyumweru tariki 26 Werurwe 2017.
Ni ubwa mbere imyigaragambyo yamagana Leta y’ icyo gihugu kubera ruswa igaragayemo abana benshi batarageza ku mwaka y’ ubukure..
Uwo mubokwa yagiye muri iyo mwigaragambyo yihishe ababyeyi be nk’ uko yabitangarije ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa (...)

Sponsored Ad

Vladmir Putin, Perezida w’ u Burusiya

Umukobwa w’ imyaka 16 wa Perezida w’ u Burusiya Vladimir Putin witwa Daria Moroz utari ukunze kugaragara yagaragaye bwa mbere mu myigaragarambyo inenga Leta y’ u Burusiya yakozwe ku Cyumweru tariki 26 Werurwe 2017.

Ni ubwa mbere imyigaragambyo yamagana Leta y’ icyo gihugu kubera ruswa igaragayemo abana benshi batarageza ku mwaka y’ ubukure..

Uwo mubokwa yagiye muri iyo mwigaragambyo yihishe ababyeyi be nk’ uko yabitangarije ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP.

Yagize ati “Ntabwo nabibwiye ababyeyi banjye kuko nari mfite ubwoba ko batonganya. Nababeshye ko ngiye mu butembere”

Uretse kuba iyo myigaragambyo yabereye mu murwa mukuru Moscow ifite umwihariko wo kuba yaritabiriwe n’ urubyiruko rwinshi rwiga mu mashuri yisumbuye na za kaminuza bitari bisanzwe, abakurikiranira hafi politiki y’ icyo gihugu bavuze ari ubwa mbere mu mateka y’ icyo gihugu habaye imyigaragambyo ifite ubukana bwinshi nk’ ubwo yariho.

Umunyamakuru wa AFP, Oleg Ielisseïev, wari aho iyo myigaragambyo yabere yagize ati “Urubyiruko rwinshi ruri hagati y’ imyaka 17 na 18 y’ amavuko rwatawe muri yombi. Batatu baza kurekurwa. Ni ubwa mbere mu Burusiya urubyiruko rwagaragaye mu myigaragambyo ari rwinshi”

Ikinyamakuru 7sur7 dukesha iyi nkuru cyanditse ko Umuryango OVD-Info ushinzwe kugenzura ibijyanye n’ imyigaragarambyo yashimangiye ibyo kuba urubyiruko arirwo rwinshi rwari muri iyo myigaragarambyo.

OVD-Info yagize iti “Ntabwo dufite imibare nyayo gusa ikigaragaza ni uko hari abana benshi batarageza ku myaka y’ ubukure n’ abiga muri za kaminuza. Nibura kuri buri sitasiyo ya polisi wahasangaga abana babiri cyangwa 3 bafatiwe mu myigaragambyo ntabwo ariko byari bisanzwe”

Iyo myigaragambyo yitabiriwe n’ abaturage barenga ibihumbi 6, isiga benshi batawe muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa