skol
fortebet

Umukobwa wabaye nyampinga wa Gambia muri 2014 yashinje uwahoze ari perezida w’iki gihugu Jammeh kumufata ku ngufu

Yanditswe: Wednesday 26, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witabiriye amarushanwa menshi y’ubwiza witwa Fatou Jallow,yavuze ko uwahoze ari perezida wa Gambia witwa Yahya Jammeh,yamufashe ku ngufu mu mwaka wa 2015 ubwo yari mu biro.

Sponsored Ad

Umuvugizi w’ishyaka rya APRC rya Yahya Jammeh witwa Ousman Rambo Jatta, yahakanye aya makuru ashinjwa uyu wahoze ari umukuru w’igihugu,avuga ko ari ugusiga isura mbi ishyaka mu ibaruwa yandikiye BBC.

Yagize ati “Twe nk’ishyaka ndetse n’abanya Gambia tubabajwe n’ibirego bidafite ishingiro bikomeje kuvugwa ku wahoze ari perezida wacu.Nta mwanya uwahoze ari perezida wacu yabona wo gusubiza ku binyoma bimuvugwaho ndetse na gahunda zo kumusebya kuko ni umugabo utinya Imana ndetse wubaha cyane abagore bo muri Gambia.”

Fatou Jallow yavuze ko yifuza kujyana mu nkiko na Jammeh w’imyaka 54 kugira ngo ahanwe.

Yagize ati “ Nagerageje gusiba mu mutwe wanjye ibyambayeho ndetse nigira nk’aho atari njye byabayeho.Mbabwije ukuri byarananiye ndetse nahisemo kuvuga uko byagenze kugira ngo na Yahya Jammeh amenye icyaha yakoze.

Uyu mukobwa yavuze ko yashatse gutanga ubuhamya na mbere y’uko akanama gashinzwe gutohoza ibyaha byibasiye inyokomuntu ku ngoma ya Jammeh kitwa The Gambia’s Truth, Reconciliation and Reparations Commission (TRRC) gashyizweho na Adama Barrow, watsinze amatora mu Ukuboza 2016.

Jallow yavuze ko yari afite imyaka 18 ubwo yahuraga bwa mbere na perezida Jammeh nyuma yo kwegukana ikamba rya nyampinga wa Gambia muri 2014 I Banjul.

Bakimara guhura,uyu muperezida yatangiye kwitwara nka se atangira kujya amuha impano n’amafaranga,amugira inama za hato na hato,ndetse ashyira amazi mu rugo iwabo.

Nyuma y’igihe gito nibwo Yahya Jammeh ngo yasabye uyu mukobwa ko yamubera umugore arabyanga ndetse atangira kwanga impano yamuhaga.

Jallow yavuze ko yatumiwe mu birori byateguwe n’amadini nka Miss mu mwaka wa 2015,ahageze ahita ajyanwa mu biro bya perezida.Uyu mukobwa yavuze ko Jammeh yamukubise inshyi ubwo yari amaze kugera mu biro bye.

Yagize ati “Nari mbizi ko yarakajwe n’uko nanze ko dushyingiranwa.Yanshyize imyaye y’ibanga mu isura arankurura cyane ngo mpfukame,ankuramo imyenda amfata ku ngufu.”

Nyuma yo gufatwa ku ngufu,uyu mukobwa yahise yihisha iwabo,ahava ahungira muri Senegal,ahava yerekeza muri Canada aho atuye ubu.

Yahya Jammeh yafashe ubutegetsi mu mwaka wa 1994 afite imyaka 29 nyuma yo gukora coup d’Etat.mu mwaka wa 2013 yarahiriye ko azaguma ku butegetsi imyaka miliyoni imana nibimwemerera gusa yakuwe ku butegetsi ku ngufu mu mwaka wa 2017 n’ibihugu bitandukanye ubwo yatsindwaga amatora akanga kuva ku butegetsi niko guhita ahungira mu gihugu cya Equatorial Guinea, atuye na nubu.




Jammeh wahoze ayobora Gambia arashinjwa ko yafashe ku ngufu nyampinga Jallow

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa