skol
fortebet

Umukobwa yavuze agahinda yatewe n’inshuti ye magara yamutwaye umukunzi bari basezeranye ko imufasha kumugeragereza gusa

Yanditswe: Wednesday 27, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umukobwa ukomoka muri Nigeria yerekeje kuri Twitter arijujuta nyuma yuko inshuti ye magara yamuhemukiye ikamutwara umukunzi we bakanashyingiranwa ubu bakaba bamaranye imyaka irenga itanu.

Sponsored Ad

Uyu mudamu uzwi ku izina rya Pearl yatangarije rubanda uburyo yatakaje umusore wari umukunzi we ku mukobwa wahoze ari inshuti ye magara nyuma yo kumusaba kumugeragereza umukunzi we kugira ngo amenye niba koko amukunda.

Pearl yavuze ko mu myaka itanu ishize, yabwiye inshuti ye kugerageza kurarura umukunzi we kugirango amenye niba amukunda koko, ari nabwo bapanze uwo mugambi.

Ariko, uwo mugambi waje guhibduka nyuma yuko Anita, nkuko iyi nshuti ye yahisemo kumwita, yabonye, agasanga uwo musore araryoshye, agahitamo kumwigarurira kuva icyo gihe, ntiyigera amuvaho bigera naho basezerana.

Pearl kuri ubu uri rwiyemezamirimo ukigerageza, yerekanye uburyo yababajwe cyane n’ibyabaye kandi yizera ko Imana itazababarira inshuti ye kumunyaga umukunzi we.

Pearl yerekana uburyo yababajwe n’ubu buhemu, yanditse agira ati:

Imyaka itanu ishize, nasabye inshuti yanjye kugerageza umusore dukundana kugirango menye niba koko urukundo ankunda uko rungana. Ubu barasezeranye kandi barishimye banabyaranye abana babiri. Anita Imana ikubabarire kubwanjye.

Ibitekerezo

  • Sha niyihangane nyine bibahope gusa nawe warakoshej wagombaga kumwizera buriya ntiyari uwawe😜

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa