addresiya
startimes

Umukobwa yaroze Mama we kugira ngo yigarurire Papa we bajye baryamana nta nkomyi

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 19 April 2020 Yasuwe: 6023

Umukobwa witwa Sharon ukomoka muri Nigeria ariko akaba atuye i Londres mu Bwongereza, yaroze nyina umubyara ashaka kumwikiza ngo abone uko azajya aryamana na Se umubyara nta we ubarogoya.



Umwe mu batangaje iyi nkuru, nk’uko ibinyamakuru nka Naija news cyabitangaje, ku mbuga nkoranyambaga (izina rye ryagizwe ibanga), yatangaje ko uyu mukobwa yikijije nyina wari kubangamira imigambi ye.

Urukundo rukabije rwa Sharon kuri Se umubyara ngo rwadutse ubwo uyu mukobwa w’imyaka 20 yavaga kwiga mu Bwongereza akaza gukorera muri Nigeria. Ariko ibi byabaye ubwo uyu muryango wari wagiye mu gihugu cy’Ubwongereza mu kiruhuko.

Ngo uyu mukobwa yakunze Se cyane ku buryo byageze aho baryamana ubwo nyina yari adahari. Iyi nkuru iragira iti:

Sharon umunsi umwe yinjiye mu cyumba cy’ababyeyi mu gihe nyina yari adahari. Yifuje kuryamana na Se kuko yamubonye ubwambure, Bararyamana. Ibi byarakomeje hagati y’umuwana na Se gusa nta muntu wari ubizi.

Bakomeje kuryamana biratinda ari nako urukundo rw’umukobwa kuri se rukomeza gufata indi ntera ariko nto n’umwe urabirabukwa mu muryango kugeza aho byamenyekaniye. Inkuru ikomeza ivuga ko:

Umunsi umwe ubwo umuryango wari wicaranye mu gitondo ku kazuba kugasusuruko, Sharon yifuje kuryamana na Se kandi icyo gihe yari kumwe na nyina. Sharon yakomeje guha Se isiri ko amukeneye, undi akamusubiza ko yaba yihanganye.

Uyu mukobwa abonye ibyo yashakaga bidashobotse, yagiye gutegurira ababyeyi ibyo kurya bya mu gitondo gusa mu byo yateguye harimo uburozi yashyize mu biryo bya nyina nuko buramwica.

Nyina wa Sharon ntiyageze kwa muganga kuko yapfuye atarahagera. Se wa Sharon yananiwe kubyihanganira, abimenyesha polisi, uyu mukobwa atabwa muri yombi. Ubwo iperereza ryakorwaga ku mpamvu yateye uyu mukobwa kuroga nyina, ngo yagize ati:

Nashakaga kwiharira data njyenyine, nashakaga ko ari njye twazajya turyamana gusa. Ndamukunda cyane nta kundi, kandi umbabarire papa.

Sharon kuri ubu uri muri gereza i Londres mu Bwongereza akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi. Ubusanzwe abakobwa bagirira urukundo ba Se cyane iyo bari mu myaka mike (electra complex) gusa kuri Sharon ntibisanzwe.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Eddy Kenzo yongeye atakambira Guverinoma ya Uganda

Umuhanzi Eddy Kenzo umaze igihe kinini yaraheze mu gihugu cya Cote d’Ivoire...
28 May 2020 Yasuwe: 838 0

Umwirabura wishwe urupfu rw’agashinyaguro yateje imyigaragambyo muri...

Habaye imirwano ikomeye hagati y’abapolisi n’abigaragambya mu mujyi wa...
28 May 2020 Yasuwe: 2014 1

Abashoferi b’amakamyo muri Uganda batorotse bamaze kumenya ko banduye...

Uganda Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abashoferi 7 b’amakamyo batorotse...
27 May 2020 Yasuwe: 1102 0

Abagore 2 bakundana nibo babaye aba mbere aho bakomoka bashyingiwe bahuje...

Abagore babiri bakundana nibo babaye aba mbere bashyingiwe, ni ibirori...
27 May 2020 Yasuwe: 2548 1

Umugore yishe abana be 3 nawe agerageza kwiyahura urupfu ruramwanga...

Mu guhugu cya Philippines, umubyeyi w’abana batatu barimo umwe wari ukiri ku...
27 May 2020 Yasuwe: 3286 0

Umukobwa yavuze agahinda yatewe n’inshuti ye magara yamutwaye umukunzi bari...

Umukobwa ukomoka muri Nigeria yerekeje kuri Twitter arijujuta nyuma yuko...
27 May 2020 Yasuwe: 2177 1