skol
fortebet

Umukobwa yashyingiranwe n’umukunzi we wari umaze gupfa

Yanditswe: Thursday 05, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Nan Thippharat, umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko yashyingiranwe n’umukunzi we wari wamaze gushiramo umwuka, ubukwe bwatunguye benshi ndetse bukanavugwa mu mpande zose z’Isi.

Sponsored Ad

Ni ubukwe bwabereye mu Karere ka Phanom Sarakham, mu gihugu cyaThailand. Mu gihe bamwe batunguwe n’ibyo uyu mukobwa yakoze, ubwo ubu bukwe bwe bwari burangiye bukaza gukurikirwa n’umuhango wo gushyingura uwari umukunzi we yagaragaje ko yanejejwe no gushyingiranwa n’umurambo we.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, uyu mukobwa yagize ati "Ubukwe bwanjye nari naraburose, nabonye dufatana ibiganza. Ruhukira mu mahoro. Ndagukunda, Fiat. Rwose menya ko inzozi zacu zabaye impamo".

Yakomeje ati "Ni bwo buryo bwanjye bwo kumuha icyubahiro mu buzima bwe kuko nzi ko umunsi umwe tuzaba turi kumwe mu buzima bw’iteka mu gihe kiri imbere. Ndamukunda n’umutima wanjye wose".

Ibitekerezo

  • URUPFU ni umwanzi w’abantu bose.Tekereza agahinda rwateye uyu mukobwa,kugeza aho yemera gukora umuhango w’ubukwe na cheri we.Pole kabisa.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa