skol
fortebet

Umukozi wo muri hoteli yatwikishije shebuja amazi ashyushye

Yanditswe: Friday 07, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Abantu batunguwe nyuma yuko umukobwa wari umaze igihe gito ahawe akazi ko guseriva muri hoteli amennye amazi ashyushye kuri shebuja nyuma yuko agerageje kumuhatira kuryamana nawe.

Sponsored Ad

Uyu mudamu yavuze ko shebuja yamuhatiye kuryamana na we, avuga ko uyu mugabo yagiye amwemeza kuryamana na we aho yerekanye ubutumwa yagiye amwoherereza.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 yavuze ko afite umukunzi kandi ko adashobora kumuhemukira n’uwo musaza w’imyaka 48 nyiri hoteli. Yamutwitswe nyuma yo kugerageza gushaka kumusambanya.

Uyu mukobwa yavuze ko uyu mugabo nyiri hoteli yagerageje inshuro nyinshi ko baryamana, yaramuburiye ariko umugabo ntiyabyumva ahubwo agakomeza kumuhatira.

Uyu mukobwa yavuze ko ibyo byabaye mu mugoroba umwe ubwo bafunga hoteli, aho umugabo yarekuye abandi bakozi hakiri kare bihagije asigarana nuwo mukobwa bonyine.

Yavuze ko atari azi icyo uyu mugabo yateganyaga gukora, ariko yamumenyesheje ko afite umukunzi ariko yanga kubyumva.

Uyu mukobwa yavuze ko yari amaze igihe gito akora muri iyo hoteli, aho yari amazeyo ibyumweru bitatu gusa.

Byakunzwe kuvugwa ko uyu mugabo ahatira abakozi bashya kuryamana na we.

Abantu bamaganye ingeso mbi z’uyu mugabo. Uyu mugabo watwitswe mu mugongo no mu gituza yahise ajyanwa mu bitaro.

Ibitekerezo

  • Nibatihana bazashya bwakabiri kuko mbona batangiye kubatwikira kwisi

    iyi nkuru yanyu ntabwo isesenguye,umuntu wayikoze ntabwo azi gukora inkuru
    .byabereye he,?nzego z,umutekano zabimenye?

    Ibyo yakorewe yarabikwiye pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa