skol
fortebet

Umunyafurika umwe rukumbi ni we ugaragara ku rutonde rw’abantu 9 bacungiwe umutekano cyane ku isi

Yanditswe: Friday 14, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Wowe utangiye gusoma iyi nkuru urimo kwibaza ngo abo bantu icyenda nibande? Ariko byanze bikunze wamaze gutekereza ko harimo abaperezida, abami, n’abandi bayobozi bakomeye mu Isi.

Sponsored Ad

Ni abantu biganjemo abavuga rikijyana kurusha abandi. Uru rutonde ruriho umukuru w’igihugu umwe wo muri Afurika.

9. Kim Jong Un:

Ni Perezida wa Koreya ya Ruguru. Ubwo yasuraga Koreya y’ Epfo yari atwaye imodoka ya Limousine izengurutswe n’abarinzi 12. Mu buzima busanzwe Kim Jong Un afite abarinzi ibihumbi 15.

8. Recep Tayyip Erdoğan:

Ni Perezida wa Turikiya, uburinzi bw’umutekano we bushingiye ahanini ku bishoresho bidatoborwa n’amasasu biba bimusengurutse ahantu hose, n’abarinzi benshi bamuhora hafi.

7. Shinzo Abe:

Umutekano wa Minisitiri w’ Intebe w’ Ubuyapani ni nk’uw’ abaperezida b’igihugu. Kimwe na Kim Jon un, Shinzo Abe agenda mu modoka ya Limousine, azengurutswe n’imodoka zuzuyemo imbunda n’amasasu.

6. Queen Elizabeth II:

Uyu mwamikazi w’Ubwongereza ni ubwo atari umutegetsi w’ igihugu afite abantu benshi bashaka kumugirira nabi, aribyo bituma umutekano we ukazwa cyane. Ku ngoro ye iri ahitwa Buckingham hahora abarinzi benshi bashinzwe umutekano we kandi haba haparitse za limousine zidatoborwa n’amasasu.

5. Alpha Conde:

Uyu mukuru w’ igihugu cya Guinea ajya anyuzamo agahagarika imodoka mu muhanda agafungura igisenge cy’imodoka ye agasuhuza abaturage b’ igihugu ayoboye agira ngo agaragaze ko adafite ubwoba, ariko n’ ubundi ni uko aba yizeye ko abasore bashinzwe umutekano we bari maso kandi bahora biteguye urugamba.

4. Donald Trump,

Ntabwo bitunguranye kuba Donald Trump ari ku mwanya wa kane mu bantu barindirwa umutekano cyane, kuko mu baperezida 44 bamubanjirije batatu barashwe bagapfa. Iyo ari mu rugendo aherekezwa n’imodoka zirenga 30 zuzuye imbunda n’amasasu nk’ izigiye ku rugamba.

3. Vladimir Putin:

Ni Perezida w’ Uburusiya, nacyo ni igihugu cy’ igihangane. Perezida Putin umutekano urindwa n’abantu ibihumbi 50.

2. Xí Jìnpíng:

Ni Perezida w’ u Bushinwa, umutekano we urindwa n’abarinzi ibihumbi 80, barimo abitwaza imbunda 3 n’ibyuma 2.

1. Pope Francis:

Umushumba mukuru wa kiliziya gatolika niwe muntu urindirwa umutekano kurusha abandi bantu bose ku Isi. Papa arindwa n’umutwe w’ingabo witwa Papal Swiss Force washyizweho mu 1506. Kugira ngo uge muri uyu mutwe w’ingabo bisaba kuba uri umugaturika, ufite hagati y’imyaka 20 na 30 kandi udafite umugore. Abajya muri uyu mutwe batoranywa mu ngabo z’ Ubusuwisi. Papal Swiss Force ni umwe mu mitwe y’ingabo imaze igihe kirekire ishinzwe. Papa afite akamodoka agendamo kitwa Papa Mobile.

Ibitekerezo

  • Ni byiza kuba bacungiwe umutekano.Gusa bitwara amafaranga menshi cyane.Ariko kuba na Paapa afite abapolisi benshi bamurinda,ntabwo bihuye na Mission Yezu yahaye abakristu nyakuri yo kujya mu nzira bakabwiriza abantu nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Ntabwo wajya mu nzira ngo ubwirize abantu,urinzwe n’abapolisi.Byakubuza kubwiriza.Mu byukuri,usanga amadini atubahiriza ibyo Yezu yadusabye.Ahubwo ukabona abakuru bayo baba bishakira ibyubahiro n’amafaranga,aho kujya mu nzira ngo babwirize abantu.Kubwira abayoboke bawe ngo bagusange mu rusengero washinze,ubacurangire nabo baguhe amafaranga,sibyo Yezu yadusabye.Ni ukugoreka kubera gushaka imibereho.

    Thanks for the up coming news that you gives us we really appreciate

    Umurinzi wa mbere ni Imana: Zaburi 127: 1.agace ka B

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa