skol
fortebet

Umunyamakuru wakubiswe bikomeye n’ingabo za Uganda azira gushaka inkuru ya Bobi Wine asigaye agenda mu kagare k’abamugaye [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 04, Oct 2019

Sponsored Ad

Umunyamakuru witwa James Akena wafotoreraga Reuters muri Uganda,yashyize hanze amafoto ari kugenda mu kagare k’abamugaye nyuma yo gukubitwa n’ingabo za Uganda zimuziza gutara inkuru ya depite Bobi Wine urwanya ubutegetsi bwa perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Sponsored Ad

Uyu munyamakuru mpuzamahanga abinyujije kuri Facebook ye yashyize hanze amafoto agaragaza ko izi nkoni yakubiswe n’abasirikare ba UPDF zamugizeho ingaruka zikomeye aho kuri asigaye agenda mu kagare k’abamugaye.

Kuwa 20 Kanama umwaka ushize,nibwo Akena yakubiswe inkoni nyinshi cyane n’abasirikare ba UPDF ubwo yari mu kazi ke ari gushaka inkuru ku byerekeye itotezwa rikorerwa Bobi Wine n’abambari be,bituma yangirika cyane.

Nyuma yo gukubitwa kwa James Akena,umwe muri bagenzi be bari kumwe yashyize hanze amashusho agaragaza ukuntu uyu munyamakuru yakubiswe bya kinyamaswa n’abasirikare ba Uganda,isi yose icika ururondogoro yamagana ubu bugome.

Aya mashusho agaragaza abasirikare ba Uganda bari gukubita Akena apfukamye hasi akimara kujya hanze,Leta ya Uganda yarayamaganye ivuga ko ari amahimbano ariko nyuma iza kwemera ko abasirikare bamukubitaga ari abo mu bindi bihugu atari aba Uganda.

Museveni yaje gutangaza ko yaje kubaza abasirikare be impamvu bakubise uyu Akena bavuga ko baketse ko ari igisambo cyibaga amafoto batari bazi ko ari umunyamakuru.

Akena yavuze ko ingabo za Uganda zamufashe zitangira kumukubita inkoni nyinshi,zimena Camera ye ndetse zimutwara miliyoni 3.9 yari afite mu mufuka.

Mu minsi ishize nibwo James akena yatanze ikirego mu rukiko asaba indishyi z’akababaro za miliyoni 100 z’amashilingi ya Uganda.

Ku munsi w’ejo Akena yashyize hanze amafoto kuri Facebook ye yicaye mu kagare k’abamugaye arangije yandikaho ati “Byarangiye inkoni zabo zo muri Kanama umwaka ushize zimviriyemo kugendera mu kagare”.

James Akena ni umwe mu banyamakuru bakomeye ku isi mu gufotora [photo Journalist] ndetse mu myaka ishize yabiherewe n’igihembo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa